Rusebeya: Ngo nta gihembo kindi baha Perezida Kagame uretse kumwongeza izindi manda kuko yabakijije abacengezi
Abaturage batuye mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko bagendeye ku mutekano bafite bitandukanye n’igihe cy’intambara y’abacengezi yari yarababujije amahoro bifuza ko ingingo y’101 yavugururwa Paul Kagame akongera kwiyamamaza % kubera ko ngo nta kindi gihembo babona bamuha kuko bakijije abo bacengezi.
Babitangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ubwo itsinda ry’abadepite rigizwe na Hon Marie Rose Mureshyankwano na Hon Philbert Uwiringiyimana babaganirizaga bumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 yo mu Itegeko Nshinga.

Therese Nyirabahizi, umwe mu baturage ba Rusebeya, yagize ati “Rwose sinabona uko mbivuga kuko intambara y’abacengezi yantwaye abana, intwara umugabo ariko ubu ndatekanye kandi mbikesha Paul Kagame. Ku bw’iyo mpamvu ndifuza ko iriya ngingo imuzitira yakurwaho tukazamutora kubera yaduhaye umutekano.”
Undi muturage witwa Hambarukize Elias yagize ati Utashaka ko Perezida wacu Paul Kagame akomeza kutuyobora yaba atazi uburyo twari twarabuze amahoro muri uyu murenge wari indiri y’abacengezi ariko ubu turatekanya. Ahubwo aba badepite badutumikire iriya ngingo ihinduke kuberako ko tukimushaka.”

Ku kijyanye n’uburyo iyi ngingo yavugururwa, abaturage bo mu Murenge wa Rusebeya batanze ibitekerezo bavuze ko bifuza ko yavugururwa ntihashyirweho manda ariko kuri Perezida Paul Kagame gusa naho nyuma ye bakazongera bakayivugurura ukundi.
Abaturage bo mu mirenge 7 bamaze kuganira n’iri tsinda ry’abadepite nta n’umwe uragagaraza ko atifuza ivugururwa ry’iyi ngingo y’101 kuko bose batangaza ko bakifuza ko Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|