Runda: Umuryango SFH woroje inka abakecuru bacitse ku icumu batishoboye
Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage (Society for Family Health) woroje inka imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Nkundumugabe Martin ushinzwe ibikorwa by’umuryango SFH, yatangaje ko inka ebyiri zatanzwe tariki 9/5/2014, zaguzwe mu misanzu abakozi babo bagera kuri 50 batanze ngo bafate mu mugongo abacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka. Ngo bakusanyije amafaranga ibihumbi 800, bayagura inka zikomoka muri aka karere ka Kamonyi ngo zitazagora abazihawe.
Umukecuru Kankindi Xaverine, utuye mu kagari ka Kabagesera, akaba umwe mu borojwe inka, ashimira umuryango SFH wabagabiye kuko inka bahawe zizabafasha kubona amata n’ifumbire. Arizeza abayobozi ko azayifata neza bityo ikazamugirira akamaro.

Mbateye wo mu kagari ka Kagina, avuga ko yabuze abana be bose muri Jenoside, kuri ubu akaba abana n’umuhungu w’umuvandimwe ari nawe uzamufasha kwita ku nka yahawe. Ngo ahabwa inkunga y’ingoboka ariko aracyafite ikibazo cyo kubona icumbi aho gukomeza gucumbika kuri uwo mwana ufite umugore n’abana.
Umukozi Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Runda, Ingabire Emmanuel, yashimiye umuryango SFH waratekereje guha inka iyi miryango. Ahamya ko zizabafasha kwiteza imbere bityo bakarushaho guharanira iterambere ryabo n’imibereho myiza. Iki gikorwa kije kunganira gahunda ya “Gira inka munyarwanda”.
SFH ni ikigo nyarwanda gishinzwe kwita ku buzima bw’Abanyarwanda kibagezaho serivisi zitandukanye zirebana n’ubuzima zirimo kwirinda SIDA, kurwanya malariya, gukangurira abaturage gukoresha amazi meza kandi asukuye, gahunda zo kuboneza urubyaro ndetse gutegura indyo iboneye haharanirwa imibereho myiza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|