Rulindo: Yarogowe amarozi yari amaranye imyaka 15

Umugore witwa Mukaniyongoma Hassana yabashije kuzanzamuka nyuma yo gutanga ibyo yasabwaga n’umupfumu byose ngo abashe gukira amarozi yamuteraga kwiyesa, kuvugirwamo n’imyuka itazwi ndetse no kutabyara byari bimaze imyaka 15 bimwibasiye.

Mukaniyongoma ukomoka mu kagali ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana akarere ka Rulindo yakize ayo marozi tariki 17/04/2012. Ayo marozi yari yaramufashe afite imyaka 8 nyuma yo kwiba amafaranga 41000; nk’uko bivugwa na Hategekimana Valence umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana.

Tariki 16/04/2012 Ubwo Mukaniyongoma yiyesaga, abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarabana ko hari umuntu wasaze avuga ko Mukamuhinde Josephine yamuroze, maze polisi iba icumbikiye uyu mugore mu rwego rwo kumuhungisha uburakari bw’abaturage.

Mukaniyongoma yashatse muri Uganda abura urubyaro agiye mu bapfumu bamubwira ko bafitiye umuntu umwenda mu Rwanda, kandi ko badashobora gukira igihe cyose bazaba batarishyura.

Hitabajwe umupfumu wo mu karere ka Gasabo witwa Dancilla bivugwa ko ari nawe wari wararoze Mukaniyongoma mu1997, hatangwa amafaranga 4100, ndetse n’ibindi bintu birimo ihene nk’uko byasabwe n’umupfumu maze uyu mugore abona kuzanzamuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana ati: “Ejo mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo twabonye uyu mugore azanzamutse, nyuma y’uko abo mu muryango we batanze ibyo basabwaga byose n’umupfumu”.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uyu mugore wari wararogesheje ndetse n’uwaroze bose bibereye mu ngo zabo kuko ngo nta mategeko ahana ibintu nk’ibi kandi n’uwari warozwe kuri ubu akaba ari muzima.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse , kwiba niba aricyaha gihannwa namategeko y’u Rwanda kuki kuroga byo bitahannwa n’amategeko? abadepite bakwiye,kwiga kutegeko ryahana umuntu wese wahisemo umwuga wo kuroga bitaribyo bazajya bica uwo bashatse bagire umusazi uwo bashatse nibarangiza bidegembye bitwajeko ntategeko ribahana, tekereza kuri uyu muntu waroze mugenzi we imyaka 15 yose ngo nuko yamwibye , njye na none sinshyigikiye abajura ariko kubarôga siwo muti gusa nuko Imana ariyo mucamanza utabera.

Nsengiyumva Zacharie yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Nanjye uwanyereka aho nzajya ndogesha abajura.

KWIBA BIBI yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ariko se umuntu uroga abantu akamenyekana ku bimenyetso bifatika nk’ibi kuki adahanwa kweli? harya ngo nta tegeko rihana abarozi,Inteko yacu izaritore kuko nk’uyu mubyeyi umaze imyaka 15 ari umusazi hejuru y’umurozi,none ngo uwamuroze yibereye mu rugo ni ukuvuga ko abarozi bazabikomeza kuko nta tegeko ribibahanira! ni ibyo kwigwaho kabisa!

Vinci yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka