Rulindo: Umusaza Mushokezi yahawe ubufasha ariko ntiyanyuzwe
Umusaza witwa Mushokezi Pascal utuye mu kagari ka Munyarwanda, umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo arasaba ko yahabwa indangamuntu nk’abandi Banyarwanda ndetse akanubakirwa inzu ngo kuko bamusenyeye nyakatsi ntibamwubakire iyisimbura kandi bari babimwijeje.
Agira ati “ubu undebe nta rangamuntu ngira, ubwo babaruraga najye narabaruwe ariko bigeze igihe cyo gufotorwa sinabashije kugera aho baforeraga kuko mbana n’ubumuga bw’ingingo simbasha kugenda. Nagerageje kwiyambaza ubuyobozi ntibwagira icyo bubinfashamo”.
Uyu musaza kandi avuga ko ubu aba mu nzu y’amabati umunani yubakiwe n’umugada kandi ngo we n’abana batatu b’abakobwa bayibyiganiramo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Munyarwanda, Habimana Placide, we avuga ko uriya musaza afite ikibazo cy’imyunvire idakwiye.
Avuga ko Mushokezi yabanje kwanga ko bamujyana gufotorwa avuga ko adakeneye irangamuntu ngo kuko n’ubundi ntaho ajya abasha kujya. Ngo ubuyobozi bwari bwemereye kumwishyurira moto imugeza ku murenge aho bafotoreraga.
Ku bijyanye n’inzu avuga ko yasenye, ngo yari igikoni kandi ubu afite iyo atuyemo kandi ntago yari nyakatsi.
Uyu muyobozi w’akagari ka Munyarwanda,uyu musaza atuyemo, akomeza avuga ko ubuyobozi butamutereranye ngo kuko hari gahunda nyinshi afashwamo zimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abana be ngo hari umuryango babashyizemo ubarihira imyuga, irimo kwiga imashini idoda. Naho muzehe we ngo bamuhaye inka, ndetse n’ihene ngo abashe kwiteza imbere nk’abandi Banyarwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Birahira Eugene, nawe avuga ko uyu musaza afashwa.
Yagize ati “uyu musaza turamuzirikana, hariho gahunda yo gufotora ku murenge kandi ubuyobozi buzabimufashamo. Naho ibijyanye n’inzu tuzagerageza kumwongerera iyo yari atuyemo tumuha amabati icumi irusheho kuba nini”.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|