Rulindo: Ntibikwiye ko Umunyarwanda yaba akirwara amavunja cyangwa akayarwaza abana-Minisitiri Gasinzigwa
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo barasabwa kugira isuku mu byo bakora byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza butarangwamo amavunja, ndetse bakanirinda amakimbirane yo mu miryango kuko biri mu bidindiza iterambere ryabo.
Ibi babisabwe na Minisitiri ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa ubwo yasuraga abaturage bo muri aka karere, mu Murenge wa Cyinzuzi tariki ya 23/12/2014.

Minisitiri Gasinzigwa yibukije aba baturage ko isuku ari isoko y’ubuzima n’iterambere ry’umuryango bityo bagomba kuyitaho.
Yagize ati “Mwumvise ko hirya no hino mu gihugu cyacu hari ahagiye hagaragara ikibazo cy’amavunja. Ntibikwiye ko umunyarwanda uharanira iterambere ry’umuryango we n’iry’igihugu kuri ubu yaba akirwara amavunja cyangwa akayarwaza abana. Kirazira nimwite ku isuku ya byose, mutandukane n’ihohoterwa, bityo iterambere rigere kuri buri wese mutandukane n’ubukene”.
Mu biganiro bagiranye na minisitiri gasinzigwa, aba baturage bamutangarije ko nta mavunja akirangwa mu miryango yabo, ngo kuko n’isuku bayigezeho cyane cyane babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ubu bari mu midugudu yose y’Akarere ka Rulindo.

Ntidendereza wo mu murenge wa Cyinzuzi yagize ati “Reka reka nta muturage wo mu murenge wacu urwara amavunja, yemwe no mu karere ndumva nta wahabona kuko isuku twayigezeho akenshi tubifashwamo n’abajyanama b’ubuzima bari mu midugudu hose. N’amakimbirane yararangiye ubu abantu bahangayikishijwe no gukora bakiteza imbere nta mwanya wo kurwana no gutongana tukigira”.
Aba baturage bizeza abayobozi b’igihugu n’abanyarwanda bose muri rusange ko nta makimbirane n’amavunja bizigera byongera kugaruka mu karere kabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|