Rulindo: Njyanama yasuzumye ibyo akarere kagezeho n’ibyo gateganya
Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2015 yagaragarijwe ibyavuye mu isuzumwa ry’mihigo ya 2014-2015 n’ibigomba kongerwamo ingufu.
Nyuma yo gusuzuma imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015 banemeje ingamba zo kwesa imihigo ya 2015-2016 banasuzuma aho ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye abaturage b’Akarere Rulindo muri iyi manda (2010-2017) bigeze bikorwa.

Umuyobozi Wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Mutaganda Theophile, avuga ibyinshi mu byo Perezida Kagame yabemereye birimo amashanyarazi mu mirenge yose n’utugari, kubaka ibitaro bya Kinihira, imihanda, gukwirakwiza amazi mu mirenge, byashyizwe mu bikorwa ku ntera ishimishije ariko atagaragaje mu ijanisha.
Mutaganda akomeza avuga ko mu mihigo y’uyu mwaka bashaka ko Sotade ya Nyakabingo iri mu Murenge wa Shyorongi izarangira, bakageza amazi n’amashanyarazi mu mirenge mike n’utugari duke dusigaye tutarayabona.

Muri iyi mihigo kandi barateganya kunoza ubuhinzi, abahinzi bakabona umusaruro uhagije bakava mu bukene, ndetse bakanatangiza ishuri ryo guhugura abaturage ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro riherereye mu Murenge wa Masoro.
Nk’akarere kandi, ngo bagiye kureba uko babyaza umusaruro ibikorwa remezo begerejwe, abaturage bagahanga imirimo ibateza imbere mu rwego rwo kuzamura ubukungu babashingiyeho bo ubwabo (abaturage).
Marie Solange Mukashyaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|