Rulindo: Njyanama izatorwa irasabwa kuzarangwa n’ubwumvikane n’ubwitange
Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe irasaba abazatorerwa kuyisimbura kuzarangwa n’ubwumvikane n’ubwitange.
Eng. Gatabazi Pascal Perezida w’Inamanjyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe avuga ko muri manda y’imyaka itanu bashoje; Inamanjyanama y’Akarere yaranzwe n’imikorere n’imikoranire myiza hagati yayo na Komite Nyobozi y’Akarere ka Rulindo.
Agira ati “Kuba twararabashije kugera ku bintu bifatika byazamuye aka Karere ku buryo bugaragara; ni uko mu byo twakoze byose twagiraga ubwumvikane, kuko ubwumvikane budahari nta kintu na kimwe abantu bageraho”.
Yifuza ko muri manda izakurikiraho y’Inama Njyanama hazakora ubushishozi bwimbitse hakazatorwa abayobozi bashoboye, kuko ngo baramutse bashyizeho abayobozi badashoboye bazasubiza inyuma cyangwa bakadindiza ibikorwa byiza bari bamaze kugeraho.
Bimwe mu byo bagezeho harimo kuba basigaye bafite amashuri makuru abiri ari yo Tumba College of Technology na INATEK-Rulindo; kubaka inyubako z’ Umurenge Sacco 17 mu Mirenge yose, Gutoza abaturage umuco wo kubitsa no kuzigama ku buryo abaturage bamaze kwizigamira amafaranga angana na miliyoni 535FRW, amaterasi y’indinganire yakozwe ku buso bwa hegitari ibihumbi 2 na 46 n’ibindi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyiseyo iravugako isumbuwe ikoziki cg yakijije iki!!!! Ibikorerwa muturere ntaho bihuriye na njyanama ntanakarere ndabona njyanama ifite icyo ikamazemo kbsa. TEKINIKE zibera muturere nta njyanama ziba zirimo,. amavangura no gutonesha bibamwo bamwe bazamuwe cg barigukora imirimo10 ngobayironkeremo izo njyanama ntabwo ziba zirimo!!! UZI AKAMARO KA NJYANA MU TURERE NTAKAMBWIRE AMPE NINGERO ZUTURERE BAGIZEMO AKO KAMARO