Rulindo: Minisitiri w’Intebe arasaba ko igishanga cya Bahimba kibyazwa umusaruro kurushaho

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi bikorerwa mu gishanga cya Bahimba asanga icyo gishanga kitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye abayobozi b’akarere ka Rulindo gukoresha ingufu zose, bafatanyije n’abaturage, bagashaka imbuto ikwiranye n’icyo gishanga maze kigahingwa bakakibyaza umusaruro ku buryo bugaragara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo, Mulindwa Prosper, yasobanuye ibibazo bahura nabyo mu gutunganya icyo gishanga cya Bahimba.

Kimwe muri ibyo bibazo ni amazi yireka ahantu hamwe ntagere mu mirima y’abaturage yose.

Ngo hari imiyoboro y’amazi yagombaga gutunganywa itaratunganywa ariko barimo gushaka uburyo yatunganywa bafatanije na MINAGRI.

Minisitiri w'Intebe yanasuye Entreprise Urwibutso yirebera uko umutobe w'imbuto ukorwa.
Minisitiri w’Intebe yanasuye Entreprise Urwibutso yirebera uko umutobe w’imbuto ukorwa.

Minisitiri w’Intebe kandi yasuye uruganda Urwibutso rwa Sina Gerard rukora ibintu bitandukanye birimo umutobe w’imbuto uzwi ku izina ry’Agashya, urusenda rw’Akabanga, biscuit zikoze mu gihingwa cya kana, n’amazi yitwa Akandi.

Minisitiri w’Intebe yabashije gusura ibyumba birugize, aho yirebeye akanasobanurirwa uko urwo ruganda rukora.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka