Rulindo: Indwara y’ibisazi by’imbwa yarahagurukiwe

Abatunze imbwa n’injangwe bo mu karere ka Rulindo bari muri gahunda yo gukingira amatungo yabo mu rwego rwo kuzirinda indwara y’ibisazi ivugwa cyane muri ayo matungo yibanira n’abantu.

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012 mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo, bemeza ko iyo ndwara ihari kuko hari abo imbwa zijya zirya bikanabaviramo uruphu nyamara bavujwe.

Mukankundiye Donatha, umurezi ku kigo cy’amashuri cya Tare ati “hari umukecuru twari duturanye nyuma imbwa iza kumurya ararwara aza gupfa baza kuvuga ko ari ukubera iyo mbwa yamurumye ikamwanduza indwara y’ibisazi.”

Imbwa nyinshi bazizanye gukingirwa.
Imbwa nyinshi bazizanye gukingirwa.

Nubwo imbwa zirya abantu ngo ni kimwe n’andi matungo abantu batunga mu ngo, akaba ariyo mpanvu nazo zigomba gufatwa neza nk’uko bafata andi matungo
Doctor Kanyandekwe Christine, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cya RAB, wari waje gutangiza icyo gikorwa mu rwego rw’igihugu, we yemeza ko zidafashwe neza byagira ingaruka ku bantu.

Yagize ati “imbwa n’injangwe ni amatungo tubana mu ngo zacu, niyo mpanvu tugomba kuyafata neza kugira ngo natwe bitatugiraho ingaruka. Zigomba kugirirwa isuku zarwara zikavuzwa ndetse zikanagaburirwa.”

Doctor Kanyandekwe ashimira cyane abantu bagize ubworozi bw’imbwa nk’umushinga ubyara inyungu. Aha akaba yatanze urugero kuri Sina Gerard avuga ko ngo yorora imbwa zo kugurisha, ndetse zimwe muri zo zikifashishwa mu gutegura ibisasu.

Doctor Kanyandekwe Christine asinya amafishi y'imbwa zakingiwe.
Doctor Kanyandekwe Christine asinya amafishi y’imbwa zakingiwe.

Leta yahisemo gutangirira igikorwa cyo gukingira imbwa n’injangwe mu karere ka Rulindo kuko ariho hagaragaye umubare mwinshi w’abatunze imbwa, kandi aka karere kakunze guhura n’ikibazo cyo kujugunywamo imbwa n’abadashaka gukomeza kuzitunga mu ngo zabo.

Iki gikorwa gikomeje no mu turere twose tw’u Rwanda; abantu bose batunze imbwa n’injangwe barakangurirwa kuzikingiza indwara y’ibisazi.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka