Rulindo: INATEK isanga intiti zikwiye gufata iya mbere mu gusana imitima y’Abanyarwanda no kubaka igihugu

Abarimu kimwe n’abanyeshuri ba Kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo basanga abize bagomba gufata iya mbere mu kugarura isura y’igihugu, bahumuriza abahungabanye kandi ngo bakaba ari nabo bafata iya mbere mu gusana imitima y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Ubwo bibukaga Abatutsi baguye mu nyubako iyi kaminuza ikoreramo mu karere ka Rulindo, tariki 2/5/2014, bavuze ko basanga Abanyarwanda bize ari bo bafasha abatarize muri gahunda zose zijyanye no kwibuka ngo kuko abenshi mu bize bo mu gihe cya Jenoside nabo bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Dogiteri Kaneza Yves Valentin, Umuhuzabikorwa wa kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo, yabwiye Kigali Today ko icyo bagamije mu kwibuka Jenoside ari ugufasha Abanyarwanda kurushaho kurwanya ikibi, kubafasha kwiyubaka mu buryo bw’isanamitima ngo kuko basanga Abanyarwanda baragize ihungabana batewe na Jenoside.

Dogiteri Kaneza Yves Valentin umuhuzabikorwa wa INATEK Rulindo.
Dogiteri Kaneza Yves Valentin umuhuzabikorwa wa INATEK Rulindo.

Yagize ati “ni ngombwa kwibuka by’umwihariko nk’intiti zagize uruhare mu gusenya igihugu zandika amateka mabi.Dusanga abanyabwenge ari bo bagomba guhindura amateka mabi yasenye igihu cyacu turushaho kwegera abaturage, turusheho kwigisha Abanyarwanda ko bagomba gukundana no gutahiriza umugozi umwe mu kwiyubakira igihugu cyacu.”

Kaneza avuga kandi ko kuba abize barabashije gukora ibibi bica abantu mu gihe cya Jenoside, ngo asanga gukora ibyiza byo gufasha abantu kubaka igihugu bitaba ikibazo gikomeye cyane ko nta nyungu yo kwica Abanyarwanda babonye.

Kaneza asaba abize abize ko bose bafatanya kubera urumuri abaturage batize bityo bakabafatiraho urugero mu byo bakora byiza.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka