Rulindo: Habonetse miliyoni zirenga 407 zo gushyira mu Agaciro Development Fund
Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rulindo batanze amafaranga asaga miliyoni 407 n’ibihumbi 666 mu kigega Agaciro Development Fund kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012.
Ayo mafaranga yatanzwe n’abakozi bo mu nzego zitandukanye, abacuruzi, abarimu, abahagarariye amadini, abahagarariye ibigo byikorera ku giti cyabyo, ndetse n’imiryango y’Abanyarulindo ubwayo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwihesha agaciro.
Ati “ni twebwe ubwacu tugomba kwiyubakira igihugu, inkunga zikaza, ariko ari twe twateye intambwe ya mbere. Bityo tukaba twihesheje agaciro imbere y’amahanga”.
Abafataga ijambo bose bavugaga amafranga bagiye gutanga, abandi bagatanga cash, mu rwego rwo kwerekana uruhare rwabo mu gukomeza kubaka igihugu no kugikunda.

Rwiyemeza mirimo uzwi ku izina rya Nyirangarama ati “jyewe iyo mbonye Agashya nkabona Akabanga, ndetse n’Akandi, mpita numva agaciro ku gihugu cyacu. Akaba ari yo mpanvu Enterprise Urwibutso igomba kwihesha agaciro itanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund”.
Mu batanze inkunga, hakunze kugaragaramo abagore, akaba ari muri urwo rwego inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo, nayo yatanze inkunga ngo yiyubakire igihugu.
Uwaje ayihagarariye ariwe, Musabyemariya Judith, yagize ati “igihugu cyacu cyahaye agaciro umugore, none natwe tugomba kukiha dutanga umusanzu mu kigega, wo kwiyubakira igihugu”.
Muri iki gikorwa, abarimu n’abanyeshuri bose hamwe batanze miliyoni 120, abakozi b’akarere nabo batanga miliyoni 66. Ikigo cya TCT (Tumba College of Technology) cyatanze cheque ya miliyoni 50.

Habonetse kandi n’itsinda ry’abanyonzi bo mu murenge wa Ntarabana nabo batanze amafranga ibihumbi 120 n’abandi.
Minisitiri muri Perezidanse ya Republuka ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Venansiya Ugirayezu, yabwiye abari aho ko yishimiye inkunga yatanzwe. Ati “mbashimiye inkunga mutanze kandi nzi ko akarere ka Rulindo kazahora imbere mu iterambere ry’igihugu cyacu”.
Abari aho bose biyemeje gukomeza gushyira inkunga muri iki kigega, aho bavuze ko iyi ari intangiriro, kandi ko bigomba gukomeza.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|