Rulindo: Gerenade yaturikanye umuntu imuca ikirenge

Shyirambere Jean Marie Vianney yaturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade imuca ikirenge, ubwo yahiraga ubwatsi bw’amatungo tariki 10/04/2011.

Shyirambere w’imyaka 50 atuye mu mudugudu wa Kabunigu akagali ka Gako, umurenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, akaba ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Shyorongi.

Iki gisasu si icya vuba kuko cyaturikiye ahantu hari hakambitse abasirikare, ndetse ngo si ubwa mbere aho hantu haturikira igisasu; nk’uko bivugwa na Uwamahoro Telesphore umunyamabangwa nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga.

Agira ati: “hari n’ubundi kigeze guturikana inka. Ariko ubu tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo tubihige hatazagira undi cyanonera ubuzima”.

Aha hantu haturikiye iyi gerenade hakambitswe n’abasirikare b’ingoma yatsinzwe mu 1994, ndetse kugeza ubu nta gikorwa cyari cyahakorerwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka