Rulindo: Bumvise ko imirima yabo irimo zahabu bayihindura ibirombe

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, bumvise ko isambu yabo irimo zahabu maze batangira kuyicukura uko biboneye none imirima yabo yabaye ibirombe.

Aba baturage bavuga ko babyirutse babona aho hantu hacukurwa zahabu, bemeza ko ari ryo pfundo ry’imibereho yabo, n’ubwo nta terambere rigaragara bagejejweho n’ayo mabuye y’agaciro.

Ahokabaye Jean Claude, umwe mu bahatuye ati: “Aha hantu niho mbehe yacu; ubu butaka ntabwo bwera kuburyo nta kindi bwatumarira uretse gucukuramo zahabu”.

Ubu bucukuzi aba baturage bakora ntibwemewe kuko bukorwa n’abantu batabifitiye ubumenyi, ndetse bakabukora bangiza ibidukikije bigatuma ntacyo bugeza kubabukora; nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bubivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, ati: “Zahabu bavuga ko bakura hano ntacyo zibamarira kuko nta n’izigaragara zivamo, uretse kuritura imirima yabo gusa bakayigira ibirombe bidashobora kugira icyo bimarira umuntu”.

Avuga kandi ko hari sosiyete yaje gupima ngo irebe niba koko aha hantu hari zahabu yacukurwa. Ngo igihe bizagaragara ko ihari hazaza ababifitiye ububasha maze bakore ubu bucukuzi ari nako batanga akazi ku bahaturiye.

Hatangiye gahunda yo gusiba ibi birombe, maze ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ abahinzi b’icyayi (ASSOPTHE), aha hantu hagahingwa icyayi kandi ngo bizeye ko ubu buhinzi buzahindura imibereho y’abahatuye.

Abaturiye iki gishanga cyahindutse ibirombe gihuriweho n’umurenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi na Rukozo muri Rulindo, bavuga ko bacukura aya mabuye rwihishwa, ariko uburyo bahacukura bwatumye ubutaka bwangirika ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka