Rulindo: Bizeye ko amatora y’Abadepite azagenda neza

Bashingiye ku buryo amatora y’Abadepite yabanje yagenze, abafite aho bahurira n’ibikorwa by’amatora mu karere ka Rulindo baratangaza ko ubu bafite icyizere gihagije cy’uko amatora y’intumwa za rubanda azaba muri Nzeri azagenda neza.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kane tariki 27/06/2013, ubwo bari mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa by’amatora muri aka karere.

Aya mahugurwa ngo yari yateguwe mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze no kurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo amatora y’intumwa za rubanda ateganijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka azarusheho kugenda neza.

Umuhuzabikorwa by’amatora ushinzwe uburere mboneragihugu mu karere ka Rulindo, Mutuyimana Jeanette, yemeza ko amatora azagenda neza 100% kuko ibikorwa by’ingenzi mu itegurwa ry’amatora byarangiye.

Mutuyimana avuga ko bamaze kugera ku byiciro bitandukanye babahugura ku bikorwa bijyanye n’amatora birimo ibyiciro by’urubyiruko, abagore, abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abandi.

Ikindi ngo ni uko bafite na gahunda yo kwegera abaturage mu ngo zabo, mbere y’amatora, bakabakangurira kuzitabira amatora no gutora uwo babona koko azabasha kubavugira, nk’uko abazatorwa bizaba inshingano zabo.

Mutuyimana yagize ati “Twageze ku bagore , urubyiruko abatanyabikorwa , abanyamadini kandi na nyuma y’imiganda hakunze kubaho igikorwa cyo kwigisha ibijyanye n’amatora”.

Rutatika Jean de Dieu ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora ku rwego rw’intara yasabye abafatanyabikorwa by’amatora ko bagomba kwegera abaturage no kubasobanurira uko amatora akorwa kugira ngo bizarusheho kugenda neza.

Yibukije abayobozi bari aho ko bagomba kwegera abaturage bikoranywe ubwitonzi cyane cyane ko aya matora ari ayabo, ngo si ngombwa kubashyiraho igitugu cyo gutora. Basabwe kandi gukangurira abagore kuyitabira batora baniyamamaza.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

Muduhe briefing niba gutora nta gahato! Ese uwunva adashaka gutora natajyayo hari itegeko azaba yishe? Rigiraseibihano? Mutubwire uko bimeze!

kayoboke yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka