Rulindo: Abaturage basanga kuba abayobozi bakuru babegera byihutisha iterambere

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo ngo basanga kuba abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu basigaye bamanuka mu mirenge, mu tugari no mu midugudu , aho baza gukora imiganda bafatanije,bakaza no kumva ibibazo ,byazatuma iterambere ryabo byihuta.

Ibi ngo basanga ari intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu kwegereza abaturage ubuyobozi bwabo nk’uko bivugwa ko ubutegetsi ari ubw’abaturage kandi bugakorera abaturage kandi ngo binabafasha kwiyumvanamo hagati y’abayobozi n’abaturage.

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo baganiriye na Kigali Today ku munsi w’umuganda rusanga usoza ukwezi kwa gatatu, bayitangarije ko abayobozi bakomeje bamanuka kenshi bakagera mu mirenge, mu tugari ndetse no mu midugudu, byatuma bamenya byinshi mu bikenewe kugira ngo igihugu kibashe gutera imbere mu bihe byihuse.

Icyo aba baturage bavuga gishimishije ni nk’uburyo usanga abayobozi baje cyane cyane mu kwifatanya na bo gukora umuganda nabo bagafata amasuka, ibitiyo bakiyanduza kandi bakabikora ngo ubona ko babyishimiye kandi bibateye ishema.

Abaturage bo muri Rulindo bifuza ko abayobozi mu nzego nkuru babegera kenshi gashoboka cyane cyane mu bikorwa by'umuganda.
Abaturage bo muri Rulindo bifuza ko abayobozi mu nzego nkuru babegera kenshi gashoboka cyane cyane mu bikorwa by’umuganda.

Rwema Fidele ni umusaza ufite imyaka isaga 60, utuye mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara yatangarije Kigali Today ko kera nta mu minisitiri wazaga mu baturage ngo bicarane baganire ndetse banasangire nk’uko abibona ubu.

Ndetse ngo hari n’igihe bumvaga ko umuyobozi ari umuntu udasanzwe nk’abandi bantu, akavuga ko asanga abayobozi bo muri iki gihe badasanzwe.

Yagize ati “kera mbere y’intambara nta mu minisitiri wegeraga mu baturage, agahinga, agakuramo amalinete n’isaha bye? Ndakurahiye mbibonye ubu! Ubu turabegera, tukaganira, tukisanzura, dusangira ibigori iyo badusuye byeze, mbega mbona abayobozi baramutse bakomeje iyi gahunda igihugu cyacu cyakwihuta mu iterambere.”

Aba baturage kandi ngo binabafasha kumva ko ubuyobozi bwabegerejwe, iyo babona n’umukuru w’igihugu ubwe aza akabasura bakamugezaho ibibazo byabo bamuhagaze imbere kandi bigakemuka bidatinze.

Ni muri urwo rwego aba baturage bo mu murenge wa Ngoma basaba abayobozi mu nzego z’igihugu kujya baza kenshi ngo kuko bibongerera imbaraga mu kubasha gukorera igihugu cyabo kandi bakumva bagikunze birushijeho.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka