Rulindo: Abasenyewe n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze
Abaturage bo mu ngo 17 zo mu Murenge wa Cyinzuzi bahuye n’ibiza bikabasenyera amazu, MIDIMAR yabahaye ubufasha bw’ibanze.
Ku wa 19 Mutarama, Minisiteri ifite imicungire y’ibiza no gucyura impunzi mu nshingano (MIDIMAR), ifatanyije n’Akarere ka Rulindo bashyikirije ibikoresho byo mu ngo iyo imiryango 17 yasenyewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rishyira ku wa 17 Mutarama.

Muri iryo joro hirya no hino mu Karere ka Rulindo haguye imvura nyinshi cyane idasanzwe maze bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Kagari ka Budakiranya, inzu zabo 17 zitwarwa n’ibitengu amatungo n’ibikoresho byo mu rugo byose bitikiriramo, ndetse n’umukecuru w’imyaka 75 KAMBERA Marcianne akahasiga ubuzima.
Umwe mu baturage basenyewe n’imvura Kabera Stanislas utuye mu Mudugudu wa Nyakabanga yavuze ko kuba yararokotse we n’umuryango we abikesha kuba barumvise imvura ari nyinshi cyane ibitengu bitangiye kwikubita ku mazu bagahita basohoka biruka.
Mu gihe bagiye gutabara umuturanyi wabo wagwiriwe n’inzu basanga n’iyabo iraguye ihitana inka 1 n’ihene 2, ndetse n’ibikoresho byose byo mu nzu.
Nyuma yo gusenyerwa n’imvura Kabera yagize ati: “Ubu nasubiye iwacu mu rugo, mukecuru niwe uducumbikiye, ni uko ari ukubura uko ngira, inzu ye ni ntoya cyane ni ikibazo pe ndi gushakisha uburyo najya gucumbika ahandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Niwemwiza Emilienne, yihanganishije abo baturage ubwo yabashyikirizaga iyo nkunga anabizeza ko Akarere kazakomeza kubababa hafi.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije namwe mu byago mwagize, ntibyoroshye kubyakira, mwihangane kandi mukomere, ubuyobozi buri kumwe namwe; twabashije kubona ibikoresho by’ibanze mwaba mwifashishije igihe mutarabona amazu, ariko n’ibindi bizagenda biza n’isakaro turaritekerezaho rizabageraho”.
Imiryango yashyikirijwe ibikoresho icumbikiwe n’abaturanyi bagenzi babo, yashimiye cyane MIDIMAR n’Akarere ka Rulindo kuba babagobotse kuko bari mu bihe bikomeye.
Bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, shitingi, imikeka, amasafuriya, n’ibindi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 5.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|