Rulindo: Abapfakazi ba Jenoside bahawe indogobe ntibagishoboye kuzorora
Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo bahawe indogobe n’ubuyobozi bw’akarere baravuga ko batakizishaka kubera ko batazishoboye kuzorora kandi ntacyo zibinjiriza.
Uwitwa Musengimana Liberata uri mu ishyirahamwe AVEGA AGAHOZO GAKO avuga ko izi ndogobe zabatesheje umutwe ngo ku buryo ubuyobozi bubafashije bwaza bukazijyana.
Yagize ati “izi ndogobe nta na kimwe zitumariye kuva zaza kandi bazituzaniye tutabigishijwemo inama ngo bamenye niba tuzazishobora.Twagiye kumva twumva ubuyobozi buraduhamagaye ngo nituze dufate indogobe nuko turumirwa none dore ziratunaniye”.
Niyonsenga Regine nawe ni umwe mu bagize iri shyirahamwe , yemeza ko izi ndogobe zabateye ibibazo byaje byiyongera ku byo bari bafite ngo kuko batanga amafranga y’umukozi ugomba kuziragira, akanazirarira.

Aba bapfakazi bari bahawe izi ndogobe n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo zijye zibafasha kuvoma amazi, gutunda ifumbire ziyijyana mu mirima yabo; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga ,Uwamahoro Theresfore.
Abo bapfakazi bifuza ko bahabwa andi matungo nk’ihene yo gusimbura izo ndogobe.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwihangane ariko n’ubuyobozi bubafashe hafatwe umwanzuro wa vuba
Ariko rero ibyo aba bapfakazi bavuga bifite ishingiro niba batarigeze bagishwa inama ku matungo bakeneye yabagirira akamaro,niba nta musaruro babona muri izo ndogobe,Leta nizihe abazishoboye kdi ntibabura.
Ikigaragara ni uko abaturage bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa(participation citoyenne)nk’uko iyo hategurwa ingengo y’imari, haba ibiganiro mu rwego tw’imidugudu n’utugari hakemezwa ibyakorwa( nk’amashanyarazi, amazi,amashuri,... ) N’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere zijye ziganirizwa abaturage mbere y’uko zishyirwa mu bikorwa kuko ziba ari nziza ariko abaturage batazumva kimwe! Buriya iriya ndogobe uyihaye umuturage wo muri Afurika y’iburengerazuba cg iy’amajyaruguru yayibyaza umusaruro kuko azi neza akamaro kayo. Tugomba no kureba umuco wacu,imyumvire n’imitekerereze mbere yo kuzana ibintu bishyashya.Murakoze
Nabazaga niba abo baturage bafite uburenganzira bwo kuzigurisha ngo nzigurire njewe ndazi uko nazikoresha zikagatanga umusaruro
Thx.