Rulindo: Abantu 20 baguye mu mpanuka ya bisi

Abantu 20 ni bo baguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya kompanyi International, yabereye ahitwa ku Kirenge mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Iyo modoka yari itwaye abagenzi 53 ibakuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, yageze hafi y’ahitwa ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga muri ako Karere ka Rulindo, mu ma saa saba n’iminota 20 z’amanywa, irenga umuhanda wa kaburimbo, imanuka yibarangura, igwa mu manga y’umusozi, muri metero zibarirwa muri 800 uturutse kuri kaburimbo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wemeje amakuru y’iyi mpanuka, ndetse avuga ko inzego zitandukanye zihutiye kugera aho yabereye zitangira gutanga ubutabazi.

Yagize ati “Impanuka biragaragara ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi k’umushoferi wari uyitwaye. Ikimara kuba ubutabazi bwahise butangira gukorwa. Yari impanuka ikomeye yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba Polisi, Ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo abantu babashe gukurwa aho bari bari tubageza ahari imodoka zibatwara kwa muganga. Aho yabereye ni ahantu hasanzwe hagendwa, ni nabwo bwa mbere haberere impanuka imeze kuriya”.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka hiyambajwe imodoka zirimo na za ambulance, zibajyana mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo na CHUK kuvurirwayo, kuko aribyo byari hafi ugereranyije n’ibindi bitaro biherereye mu Karere ka Rulindo bya Rutongo n’ibya Kinihira.

ACP Rutikanga, yakanguriye abakoresha umuhanda by’umwihariko ku batwara abagenzi kwitwararika.

Ati “Umuntu wese utwaye ikinyabiziga by’umwihariko atwaye abagenzi, aba afite ubuzima bw’abo bantu mu maboko ye. Akwiye kuzirikana ko igihe cyose atwaye, igihe abisikana n’ikindi kinyabiziga akwiye kurangwa n’amahitamo atanga umutekano usesuye w’abagenzi atwaye. Nanone no gukurikirana ko ubuziranenge bw’ikinyabiziga buhagaze neza, hagenzurwa ko utwuma tugabanya umuvuduko dukora neza, ariko kandi na ba nyiri sosiyete z’ibinyabiziga bitwara abagenzi bakabigira inshingano, kugira ngo twimakaze umutekano wo mu muhanda”.

Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo anaha ihumure abayikomerekeyemo, kuri ubu bari gukurikiranirwa kwa muganga.

Kari agahinda ku bamenye iby’iyi mpanuka, kuko ikimara kuba, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto na za video zigaragaza iyo modoka ya bisi yangiritse mu buryo bukomeye, inkomere ndetse n’abahitanwe na yo bakurwa aho yabereye, mu musozi muremure, ugizwe n’ibyiganjemo ibihuru n’amashyamba ngo bashyikirizwe inzego z’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

NIBIHANGANE NTAKUNDI

Noheri yanditse ku itariki ya: 13-02-2025  →  Musubize

Imijyango yabuze ababo baguye muri iyo mpanuka bakomeze kwihangana

Patrick yanditse ku itariki ya: 13-02-2025  →  Musubize

Nihanganishije miryango uabuze abayo

Gisubizo Athanase yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

HAGOMBYE KUBAHO AMAHUGURWA KU BASHOFERI BATWARA ABANTU CYANE CYANE ABAJYA MU NTARA ZOSE,KANDI IGIHE UMUSHOFERI ATARAMUTSE NEZA YAKAGOMBYE KWIRINDAA GUTWARA ABANTU,GUSA NIHANGANISHIJE IMIRYANGO YACU YABUZE ABABO KANDI NSHIMIYE INZEGO Z’UMUTEKANA N’ABATURAGE BAFATIKANYIJE MU BUTABAZI,BATANZE.

ASSINAPOL ALIAS MUROKORE yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

abashoferi batwara izi modoka za ritco na internationale bajye bahora bibutswa kuko buri gihe bica amategeko nkana. Niko bimeze kuko banadepasa cyangwa ntiabhagarare mugihe abageze kuri zebra nibindi . MUdusabire abapolisi batangire kubagenzura.

kamanutsi yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

twihanganishije imiryango yabuze ababo kbx

lilliane gihozo yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Twihanishije abatu baburiye ababo muriyompanuka.

promesse yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko rindashira abaraye ibakize

Irakiza Lambert yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

nukuru nihakurikiranwe iyo mpanuka babashe gufashwa mubutabazi

nyandwi yanditse ku itariki ya: 11-02-2025  →  Musubize

Mbega ibyago uwiteka ahe kuruhukira mumahoro abarenga 16 batabarutse kand abasigaye ibahe kwihangana , arko abashoferi bage batwara neza kuko amagara aseswa ntayorwe.

Gaspard nizeyimana guturuka mukarere ka Musanze kuri Rungu yanditse ku itariki ya: 11-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka