Rulindo: Abana bamugaye batorewe guhagararira abandi biyemeje kutazabatenguha
Abana bose baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo kuri ubu bafite abazabahagararira kugeza ku rwego rw’akarere. By’umwihariko ababana n’ubumuga bavuga ko batazatenguha bagenzi babo babagiriye ikizere bakabatora.
Aba bana bavuga ko bafite gahunda nziza yo gukorana n’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi babo kugira ngo babashe kuba abavugizi beza kuri bagenzi babo.
Abana babana n’ubumuga bemeza ko bafite uburenganzira nk’ubwa bagenzi babo batabana n’ubumuga. Ku mwanya w’uhagarariye abana babana n’ubumuga hatowe Muhawenimana Jean Bosco ukomoka mu murenge wa Bushoki.
Muri ayo matora umwanya wa Perezida wegukanye n’umwana witwa Iradukunda Jimmy ukomoka mu murenge wa Kisaro.

Ibyo abo bana bashyize imbere cyane ni ukurinda abana bagenzi babo ibiyobyabwenge, kugana ishuri ku baritaye, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide, kwirinda SIDA, n’ibindi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bubizeza ko buzababa hafi muri izi nshingano batorewe.
Munyantore Hortense
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|