Rulindo: Ababyariye iwabo barasaba kwemererwa kwandikisha abana kuri ba se
Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Rulindo babyariye iwabo bavuga ko akenshi abo babyaranye batabafasha ariko ngo n’iyo bemeye abana babo biragorana kubandikisha mu bitabo by’amategeko.
Nyiramageza Clarisse yagize ati “jyewe nagize amahirwe uwanteye inda yemera umwana, ariko yashatse kwiyandikishaho umwana baramwangira, ngo najyende azane bene wabo babanze babyemere nk’aho ajya kuntera iyo nda bene wabo bari bahari. None se ubu bizajyenda gute?”.
Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko bagerageje no kwandikisha umwana i Kigali, ngo kuko uwo babyaranye ari ho aba nabyo biranga ngo kuko batasezeranye.
Muteteri Claudine, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bushoki, abenshi muri aba bakobwa batuyemo, avuga ko bene abo bana, batandikwa mu bitabo byandikwamo abandi bana bavutse mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati “iyo habayeho kubyarana n’umuntu utari umugabo wawe, nta burenganzira dufite bwo kumwandikaho umwana, umuryango we utabyemeye kuko twasanze bitera ibibazo mu miryango, mu gihe cy’izungura, ahubwo umukobwa ni we ugomba kumwiyandikishaho”.
Bakaba basaba ubuyobozi kujya buborohereza, mu gihe abo baba babyaranye bemera kwiyandikishaho abana, bababandikeho nta mananiza.

Uretse ibibazo byo kwandikisha abana, hari abo usanga bavuga ko kuva abo bagabo babatera inda, batongeye kubaca iryera, abandi nabo bati “turahura ariko nta wusuhuzanya n’undi, ubu twabaye abanzi kuva twabyarana”.
Kampire Rosine avuga ko aherukana n’umuhungu babyaranye ubwo yamuteraga inda kandi ubu umwana afite imyaka itanu. Ngo uwo muhungu yamuteye inda afite imyaka 18 kandi ngo yayimuteye batanaziranye.
Yagize ati: “jyewe nabyaranye nkiri muto ariko uwo twabyaranye nta n’ubwo azi uwo mwana. None jyewe numva ku bwanjye nta cyo mukeneyeho nzirwariza kuko ubwo nyine narihombeye”.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UMWANGA ARIMUTO YAKURA UKAMUKENERA NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE