Rulindo: Aba DASSO bashya basabwe kurangwa n’ikinyabupfura
Abinjiye bushya mu rwego rwa DASSO mu Karere ka Rulindo, basabwe kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo basohoze inshingano zo kunganira akarere, bacunga umutekano.
Aba DASSO 22 bashya ni bo, kuri uyu wa 15 Werurwe 2016, barahiriye kwinjira muri uru rwego, biyongera ku bandi 60 basanzwe bunganira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bagacungira umutekano.

Umuhuzabikorwa wa DASSO muri aka karere, Mululu Nkurunziza Rukamata, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakorana neza n’inzego z’umutekano; bityo bagacunga neza umutekano w’abaturage.
Yavuze ko izo mbaraga bungutse zizabafasha by’umwihariko mu gutahura amakuru ku banywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kandi ko umusanzu wabo ku bufatanye n’izindi nzego, ugomba kuba igisubizo ku bibazo by’umutekano.
Mugabo Patrice winjiye muri uru rwego, yavuze ko agiye gukoresha imbaraga n’ubumenyi afite mu nyungu z’abaturage, acunga umutekano wabo n’uw’ibyabo.

Aba DASSO 22 barahiriye gukorera mu Karere ka Rulindo ni bamwe mu baherutse gusoza amahugurwa y’amezi atatu yaberaga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Need to be DASSON
Ndifuza kuba DASSO