Rukumbeli: Ubuyobozi buyobowe na Perezida Kagame bwabakuye mu bwigunge
Abatuye umurenge wa Rukumbeli akarere ka Ngoma barashima ubuyobozi bwa perezida Kagame, banasaba ko yakomeza kuyobora kugirango hamwe n’ibyo byiza yabagejejeho abashe kubageza kubindi byinshi yasezeranije abanyarwanda muri viziyo 200 birimo n’umuhanda wa Kaburimbo Ngoma-Bugesera Ramiro.
Aba baturage batumye abadepite ubwo babasuraga muri gahunda yabo yo gukusanya ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ingingo ya 101, aho aba baturage basabye ko yakomeza akayobora hakavaho umubare wa manda perezida akajyayiyamamaza.

Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo bavuze ko itegeko nshinga rya 2003 bataritoye ari injiji ahubwo ko bagirango babanze barebe imikorere ya perezida Paul Kagame none kuba ngo baranyuzwe ntacyababuza kurihindura agakomeza kubayobora kuko ari iryabo.
Umwe yagize ati” Paul kagame ni umubyeyi twari dutuye hano muri Rukumbeli twarahaciriwe ari mu mashyamba nta muhanda uhagera muzima,nta mazi meza nta muriro ariko kugera ubu hano iwacu habaye nka za Kigali,amazi umuriro imihanda myiza n’ibindi.”

Abandi baturage bo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda ngo babibona mu nyungu z’abanyarwanda bose kuko ngo hari imihigo myinshi yasinyanye n’abanyarwanda irimo viziyo 2020 babona yakomeza akayobora bakigerera kuri ibyo byiza bari kumwe kuko batizeye ko uwajyaho yabikora neza nka Kagame we basanze imvugo ye ariyo ngiro.
Mu baturage bagera kuri 32 batanze ibyifuzo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga,bose bahurije ku kuvuga ko iyi ngingo yavugururwa maze perezida Kagame akongera kwiyamamaza abanyarwanda bamugirira ikizere bakongera bakamutora.

Ntawabashije kugaragara washakaga ko iyi ngingo itahinduka ,nubwo abadepite basobanuriye abaturage ko bafite uburenganzira bwo kuba uwakumva yifuza ko itahinduka yatanga igitekerezo cyo akanasobanura impamvu.
Ibikorwa aba baturage bavuga ko biteze ko Kagame azabagezaho yabasezeranije ko muri 2020 bazaba babibonye, harimo umuhanda wa kaburimbo,Ngoma-Bugesera-Ramiro,ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi biteze ko u Rwanda ruzaba rugeze kure mu iterambere.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|