Rukomo: Umuturage yizihizanye Noheli n’abana barenga 500
Ngamije Jean Bosco utuye mu kagali ka Gashenyi, umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare uzwi cyane ku kabyiniriro ka Mahungu yizihije umunsi wa Noheli yishimana n’abana barenga magana atanu bo mu mirenge ya Rukomo na Nyagatare.
Mahungu akora umwuga w’ubushoferi akaba atwara imodoka ya Toyota coaster itwara abagenzi mu muhanda Rukomo-Kigali. Avuga ko gusangira Noheli n’abana yabitewe n’urugwiro abana batuye ku muhanda Rukomo-Nyagatare bagiye bamugaragariza.
Mahungu agira ati “Hari hashize igihe kinini uko abana babona ntambuka bakansanganiza indabo n’ibyishimo byinshi. Ibi rero byankoze ku mutima nanjye niha umuhigo wo gushimira abo bana nsangira na bo Noheli.”
Narame Gloria, umufasha wa Ngamije Jean Bosco banafitanye abana babiri, avuga ko yishimiye igikorwa umugabo we yakoreye abana kandi byanashimishije abana be cyane. Yagize ati “Byanshimishije cyane kubona abana banjye basangira n’abana bangana gutya Noheli.”
Gloria avuga ko kuba basangiye Noheli n’abana atari uko barusha ubushobozi abatabikoze cyangwa abatarabikora ahubwo ngo ari urukundo bafitiye abana. Ati “Aba bana ni inshuti z’umuryango. Twishimiye rero kuba twasangiye Noheli n’inshuti.”
Gloria avuga kandi ko urukundo rw’abana n’umugabo we atari urw’ubu kuko iyo adafite abagenzi mu modoka atwara abana abakura ku ishuri akagenda abageza iwabo ku buntu.
Abaturage batuye muri centre ya Rukomo bishimiye iki gikorwa dore ko ngo batari banakiteze. Ndagijimana Théoneste, umwe mu babyeyi b’abana basangiye Noheli n’umuryango wa Mahungu, n’akanyamuneza yagize ati “Mahungu yadutunguye. Yakoze ibintu byiza cyane.”
Aba baturage bamushimira umutima yagize wo kwifatanya n’abana agateranyiriza hamwe abana bo muri Centre ya Rukomo n’abo ku muhanda Rukomo-Nyagatare akabakorera ibirori akabafasha kwishimana.
Kugirango hatagira umwana utuye mu nzira Rukomo-Nyagatare ucikanwa gusangira Noheli n’abandi bana ndetse n’umuryango we, Mahungu akaba yifashishije coaster ye ndetse na minibus zitwara incuro enye abana zibakura iwabo mu ngo zibatwara iwe ndetse ibirori birangiye izo modoka zongera gusubiza abana iwabo mu ngo.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Harabantu bakigira umutima mwiza disi,ni byiza cyane kandi aho wakuye Imana izahasubize ikubye 7.