Ruheru: Abahoze ari Local Defense bahawe ibyemezo by’ishimwe
Abahoze babarizwa mu mutwe wacungaga umutekano w’abaturage witwa Local Defense bo mu murenge wa Ruheru mu karereka Nyaruguru bahawe ibyemezo by’ishimwe, bashimirwa uburyo bafashije mu gucunga umutekano.
Muri uyu muhango wabaye ku cyumweru tariki 12/10/2014 aba bahoze ari Local Defense basabwe gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano, kandi bagafatanya n’urwego rwabasimbuye rwa DASSO, kuko bo ngo bari bamenyereye aka kazi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Niyitegeka Fabien avuga ko akarere gashimira akazi keza local defense yakoze, kandi akabasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Ati: “Ruriya ni urwego rumenyereye gucunga umutekano, n’ubwo batakiri muri ako kazi ariko barabimenyereye, ari nayo mpamvu tubasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu gucunga umutekano”.
Uyu muyobozi kandi yasabye aba bahoze ari ba Local Defense kwishyira hamwe bagashaka icyo bakora kibateza imbere, ubuyobozi nabwo bukazabafasha gukorana n’ibigo by’imari bakabona inguzanyo.
Ati “ikindi ni uko tubasaba kwishyira hamwe kugirango bakore ibikorwa bibateza imbere. Nibamara kwishyira hamwe natwe tuzabegera tubafashe gukorana n’ibigo by’imari kugirango bakomeze gutera imbere ariko banacunga umutekano kuko n’ubwo urwego rwa local defense rutakiriho ariko umutekano wo urakomeza”.

Mu murenge wa Ruheru abahoze ari local defense batanu nibo bahawe ibyemezo by’ishimwe, naho mu karere ka Nyaruguru kose ibi byemezo by’ishimwe bikazahabwa abarenga 700.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwakoze neza arashimwa kandi abandi nabo bakabineraho bagakora nkabo kugira ngo nabo bazashimwe