Ruhango: umugore yatwitse umugabo we akoresheje inyama yari avuye kumuhahira

Ntihemuka Daniel w’imyaka 28 wo mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhangomu karere ka Ruhango yatwitswe n’umugorewe Yankurije Jeannette tariki 06/07/2012 amumennyeho inyama yari amaze guteka.

Ntihemuka avuga ko kuri iyo tariki yari yiriwe akora akazi ko kubaga inyama z’inka zagombaga gucuruzwa ku munsi w’isoko, nyuma arangije kubaga abo yari yabagiye bamuha inyama ngo ajye guteka.

Inyama yarazijyanye azigeza mu rugo aziha umugore we ngo nateke barye. Nyamugabo yahise ajya kuryama ngo baze kumubyutsa ahute agasosi.

Agira ati “nabaye nirambitseho ntegereje ko bambyutsa ngo nze kumeza, aho kubyutsa ngo mpute agasosi nagiye kumva numva ahubwo bayinsutse mu maso byuka niruka”.

Uyu mugabo avuga ko nta kintu na kimwe yapfaga n’umugore kugeza ubu ngo ntaramenya icyabimuteye. Ntihemuka yahise ahungira kwa nyina, Nyirabizeyimana Francoise, utuye mu mudugudu wa Gitwa akagari ka Munini.

Ntihemuka yahiye mu maso hose kubera inyama umugore we yamumennyeho.
Ntihemuka yahiye mu maso hose kubera inyama umugore we yamumennyeho.

Yankurije yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 08/07/2012 ubu afungiye kuri station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango. Uyu mugore kugeza n’ubu ntaratangaza icyatumye ahemukira umugabo we bigeze aha, iyo umubajije araturika akarira.

Abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko nta makimbirane bari bazi muri uru rugo, ngo nabo byarabatunguye. Umwe yagize ati “yegoko Mana yanjye, n’ukuri uriya mugore ateye ubwoba, njye sinshobora kwitwikira umugabo”.

Kugeza ubu uyu mugabo nta buvuzi bugaragara arakorerwa, uretse utunini yahawe n’ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Ruhango, ngo ategereje kuzajya mu bitaro tariki 10/07/2012.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 10 )

jyewe uko mbibona uwo mugore ni ibyago yagize ntiyari yanze umugore we cyane ko n’umugabo yivugira ko ntacyo bapfaga. ibyamubayeho byaba no kuri wowe. ni nk’uko umuntu atwara imodoka agakora accident akagonga umuntu atabishaka. bishoboke rero ko yaba yarasitaye cyane azaniye cheri we agasosi ngo ahute.

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

ntawamenya wasanga yaramuzaniye amara harundi mugore yashyiriye amaroti ariko ntacyo uwo mugore atweretse ko atari ngombwa gushaka umugore mubana kuko niwabo bashobora kuhabyarira ntakuzana ukumenaho utwo wahashye hari byinshi wigomye.
Ntabuze byose atweretse twe abatekerezaga kubazana ko atari ngombwa.

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

aka s akumiro mwitushi?uyu mugore n ishyano akarishya ngo iyo bamubajije araturika akarira???????????/atera nde iseseme..amajyini yateye urwanda natoke mwizina rya yezu ajye mungurube pe.ahandi brulure o niveau ya visage iri very dangerous plz u should have transfered him at the hospital.abanurse baha nabo nabaswa pe.

kenie yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Unva rwose birababaje, rubanda bavuga ngo baranga igihugu( kandi njye wandika ibi ndahlmya ko ntawandushije kugikunda na n’ubu nsengera amahoro abanyarwanda hano ndi mu mahanga); umuntu umeze kuriya koko ubuyobozi bukabura kumujyana kwa muganga!!!!!! abanyarwanda nubwo duhagaze ku maguru yombi, njye mbona tuli ibikoko peee.

Karisimbi yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Nukuri ni ibintu bibabaje cyane kubona umuntu yirirwa ahihibikana ngo aha ararwana ku muryango we ,akawuhahira noneho inyiturano ikaba kumumenaho amahaho yazanye.
Nuko amategeko nyine aremera ,atari ibyo byakabaye l’oeil pour oeil,dent pour dent.(roho mbaya kwa roho mbaya).koko?
ubwo kandi igitangaje,nyamugore arekuwe yasabwa gukomeza kubana n’uyu mugabo agize atya! Ndababaye pe.
avuzwe mbere ya byose.Banyarubuga murakarama

muvurutu yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

cyakora ibyo mbonye byo nagahomamunwa birakabije.ariko se namwe ko muri abantu kandi munatekereza ubu nibwo buringanire bavuga?cyakora biteye agahinda nukuri.kuva ubwo buringanire bwajyaho abagabo bamze gupfa ntibagira ingano.uziko umuntu asigaye atinya gushaka umugore.cyakora ibyo byose bitarajyaho ntago abagore bapfaga gutya.wamugabo we ihangane wipfire niko bigenda utazize inarashatse azira inarabyaye.cyakora abagabo natwe turatabaza leta naho ubundi natwe turahohoterwa.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Birababaje cyane kubona harabantu bakimeze nkuwo mugore murwanda ngahabayobozi ni bakomerezeho bigishe .ariko uwomugore akanirwe urumukwiye nabandibose barebereho.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

None se koko, ubuyobozi bwo muri aka gace burakora? Kuburyo umuntu wahohotewe bigeze aha aguma mu rugo ngo nta bushobozi arabona koko? Njye mbabajwe na Sociale w’Umurenge na Vice Mayor Sociale kabisa. Uyu muntu navuzwe ave munsi y’igiti ibindi bizabe biza nyuma

nyamutegera yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

ibi bintu nukubihagurukira, kuki ibibazo by’urugomo kwicana nibindi bibi nk’ibyo bivugwa cyane mu majyepfo? cyane cyane RUHANGO?!!!!!!!!! na leta nishyireho akayo irebe umuti w’ikibazo naho ubundi birakomeye. Imana nidutabare satani aratwugarije. Abari mu bibazo mukomeze mwihanane

Nyiranzabonangarukirwanimanayirwanda yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Erega bajye bakumira ibibazo mbere, ese ubwo atangiye gushwana n’umugore kuri 28ans azagezahe??? ikigaragara yiyahuye mu gushaka umugore akiri umwana, dore ko n’umutima wa cyana wamugiriye inama yo guhungira kwa Nyina aho kujya kwa muganga. Birababaje poleeeee

GAHIGI yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka