Ruhango: imodoka yabuze feri igonga inyubako ya Fina Bank
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabuze feri irenga umukingo itangirwa n’inzu ya Fina Bank ikoreramo ahagana mu ma saa moya za mugitondo tariki 20/03/2012.
Umukozi wa sosiyete ya Fode security ishinzwe kurinda iyi banki, avuga ko yabonye FUSO ebyiri zibisikana imwe ihita irenga urukuta igonga inyubako ya Fina Bank irayangiza bikomeye. Umushoferi wari uyitwaye yahise ayivamo ariruka.



Iyi banki yakomeje akazi nk’uko bisanzwe kubera ko ahangiritse ari ku ruhande rw’inyuma.
Umuyobozi wa Fina Bank mu Ruhango yagize ati “kuva inzego z’umutekano zahageze zikareba ibyangiritse nta kindi kibazo tugomba gukomeza akazi kacu mu gihe ibindi bigikurikiranwa”.

Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|