Ruhango: Yashimishijwe n’uko ubuyobozi bw’amushubije ikarito ye
Ntirenganya Ildephonse ubuna n’ubumaga, aravuga ko ashimishijwe cyane no kuba ubuyobozi bwarafashe icyemezo cyo kumusubiza ikarito ye bwari bwaramwambuye.
Ntirenganya yari yambuwe ikarito ye n’ubuyobozi bw’akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, mu rwego rwo guca akajagari mu mujyi wa Ruhango.
Tuvugana na Ntirenga tariki 03/02/2013, yagize ati “rwose ndagushimira kuba waragerageje kumbariza ikibazo cyanjye mu bayobozi none bakaba baranshubije ikarito mu gihe nari narihebye nzi ko ntayo nzabona”.
Yakomeje avuga ko ubu yatangiye gucururiza mu isoko nk’uko ubuyobozi bwari bwabisabye abantu bacururiza mu muhanda.

Uyu mugabo ufite abana babiri n’umugore we, avuga ko atakigiye gusabiriza nk’uko yari yafashe iki cyemezo ubwo yamburwaga ikarito ye tariki 21/10/2012.
Ubuyobozi bw’isoko rya Ruhango, buburira n’abandi bose bagifite gahunda yo gucururiza inyuma y’isoko ko bagoma kuza bagahabwa ibibanza aho kugirango bakomeze guteza umutekano mucye; nk’uko bitangazwa na Nkurikiyinka Emmanuel umuyobozi w’iri soko.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho.Iyi nyandiko irimo amakosa menshi y’imyandikire ariko nibura kosora umutwe wayo wandike uti"
Ruhango: Yashimishijwe n’uko ubuyobozi bwamusubije ikarito ye"
Ntabwo wari kwandika "bw’amushubije" ahubwo ni bwamusubije mu ijambo rimwe.Inshinga ni gusubiza