Ruhango: Yasabye ko itegeko nshinga ryahindurwa ngo kuko nta wundi Perezida babona
Uwanyirigira Canisius utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango arifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa bakongera kwitorera Perezida Kagame.
Agira ati: “twe twitoreye Perezida tumukunze, kandi yatugejeje kuri byinshi, none numvise ko hari manda igiye kurangira adashobora kongera kwiyamamaza, njye n’umudugudu ntuyemo tukaba dusaba ko iryo tegeko ryahindurwa tugashobora kongera kumutora”.
Uyu musaza yabisabye tariki 01/02/2013, ubwo mu kagari atuyemo bizihizaga umunsi w’intwari uba buri mwaka.
Uwanyirigira avuga ko nta wundi mu Perezida wa munyura akagera kubyo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Ibi abishimangira avuga ko uyu mu Perezida yabagejeje kuri byinshi birimo iterambere, kurwanya amacakubiri, ngo abagore batejwe imbere ndetse ubu ngo n’Abatwa bagize ijambo mu gihugu.
Uwanyirigira yongeyeho ko mu badepite bagiye gutora, ngo nta kindi bazabatuma uretse gushaka uko iri tegeko nshinga ryahindirwa.
Si ubwa mbere humvikana umuturage asaba ko iri tegeko nshinga ryahindurwa, kuko mu ruzinduko Perezida Paul Kagame aharutse kugirira mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, hagaragaye abaturage basaba ko itegeko nshinga ryahindurwa.
Gusa Perezida Paul Kagame, we avuga ko asanga hakiri kare kugira ngo agire icyo avuga kuri mpanda ye ya 3 abaturage bakomeje gusaba.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo umupira urangiye ,abafana bashimira abakinnyi babakomera amashyi ku kazi keza baba bamaze gukora,natwe mandat ye nirangira tuzamukomera amashyi tumushimire kuri bimwe byiza yadukoreye,ubundi ave mu kibuga hajyemo andi makipe.wenda tukamwitura kujya mu bafana ba VIP nawe akajya areba uko amakipe akina,
NAGIRANGO MBANZE NSUHUZE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE.MU BY’UKURI IMANA YAREMYE ABANTU N’UBWENGE BWO KUGENGA IYI SI.NIBA MU GIHUGU HASHIZWEHO AMATEGEKO ABANTU BAKAGOMBYE KUJYA BASOBANUKIRWA NEZA ICYO ITEGEKO ARICYO.IYO ITEGEKO NSHINGA RIGENNYE KO IGIHE RUNAKA UMUYOBOZI UYU NUYU ABA ATAGOMBA KONGERA KWIYAMAMAZA ABABA BARARISHYIZEHO SINZI NIBA BABA BATARATEKEREJE KO UWO MUYOBOZI ASHOBORA KUBA YARAYOBOYE NEZA CYANGWA SE NABI.NIBA YARAYOBOYE NEZA ABANYARWANDA TUZAKOMEZA TUBIMUSHIMIRE IGIHE CYOSE ARIKO KUVUGA NGO NTA WUNDI MUNTU USHOBORA KUYOBORA U RWANDA NJYE MBONA HARIMO IKINTU CY’UBURYARYA MU MITIMA YACU KIGIKOMEJE KUTURANGA.MURI MILIYONI ZIRENGA 11 KUVUGA KO NTA WUNDI MUNTU WAYOBORA IGIHUGU NDUMVA BIBABAJE KANDI BITEYE N,ISONI.NUGUSHISHOZA NAHO UBUNDI IBI BINTU KUBWANJYE MBONA HARI IKINDI KITARI CYIZA KINTU BIHISHE.NIBA ARI PROPAGANDE ABANTU BAKORA KUGIRA NGO BAKOMEZE KUGUNDIRA UBUTEGETSI INGARUKA ZABYO AHENSHI MU KUNZE KUBYUMVA MU BIHUGU BITANDUKANYE.ABAYOBOZI AHO BAVA BAKAGERA NDABASABA KWITONDERA IMITEGO NKIYI NGIYI ISHOBORA KUZASHIBUKANA BENSHI BABIGIRA IBIKINO MURAKOZE.
jyembona urwanda ruriho rutera imbere ubwo abantu barajwe ishinga nejo hazaza higihugu cyabo iyaba twese ariko twari tumeze byatuma tugira ishyaka ryo kugiteza imbere kandi Dawidi wa Imana yatwihereye nubwo atakongererwa manda ntazadusiga nkimpfubyi. Nimureke twe kumwisha amagambo ahubwo tumutere ingabo mubitugu twiyubakira igihu nkuko abidusaba iteka. Murakoze.
jyembona urwanda ruriho rutera imbere ubwo abantu barajwe ishinga nejo hazaza higihugu cyabo iyaba twese ariko twari tumeze byatuma tugira ishyaka ryo kugiteza imbere kandi Dawidi wa Imana yatwihereye nubwo atakongererwa manda ntazadusiga nkimpfubyi. Nimureke twe kumwisha amagambo ahubwo tumutere ingabo mubitugu twiyubakira igihu nkuko abidusaba iteka. Murakoze.
Sibyiza ko ubutegetsi buguma mu maboko y’umuntu umwe! Ibibi by’uyu mwifato twagiye tubibona cyane cyane muri Africa kandi byagiye bigira ingaruka zikomeye kubenegihugu. Urugero natanga ni muri Libyia kwa Kadafi, wari yaragejeje abaturage be kubintu byiza byinshi mubijyanye n’imibereho myiza ariko yikubita ubutegetsi, yanga democratie yigira umwami! Umwana w’umuntu rero ntacyenera gusa kurya no kunywa, acyeneye ukwishyira akizana, acyenera impinduka cyane cyane izidasesa amaraso, acyeneye kandi nawe kuba umuyobi w’igihugu...None kucyi muri iyi minsi harimo gukwirakwizwa ibitekerezo bidusubiza inyuma aho twavuye? Birababaje abanzi bademocratie gusa!
None se ko Imana yagiye ishyiraho igihe umuntu atagomba kurenza ku isi, narangiza urugendo rwe ku isi u Rwanda ruzarangira! Niba muri 11000000 nta muntu ushobora kumusimbura, yayoboye nabi. Niba abanyarwanda twiyumvamo ububasha bwo gutera ikirenge mucye yayoboye neza. Ntimugakabye amaranga mutima.
Nanjye uyu musaza duhuje impungenge, simbona undi muyobozi uzatuyobora tukaryama tugasinzira nta gushiguka...Imana ibirebe, ibitegure kandi ibihe umugisha byo kuzazamo kidobya y’indorerezi...Indorerezi zitaje gutabara muri génocide, zikaba izambere ibintu byamaze gucamo, abacengezi baciwe intege, bagatangira kubara mandats kandi batazi ko arizo mandats zatugejeje i Gorora...
No comments kubyo abambanjirije bavuze. Gusa mutegereze ibihe biha ibindi.
Ambuka urutindo aruko urugezeho.
Ibi ni uburenganzira bwe kubivuga kuko si we wenyine ubitekereza atyo. Kandi njye nsanga iki ari ikimenyetso ko mu Rwanda hari uburenganzira busesuye bwo kugaragaza icyo utekereza. Iki ni cyo bita freedom of opinion. Ahubwo abatekereza ukundi nabo babigaragaza bagatanga n’impamvu.
uko nukuri kwambaye ubusa, nta wundi twabona