Ruhango: Undi mujura ukekwaho kwica umuntu yarashwe
Gahimano Alexis w’imyaka 28 yarasiwe mu kagari ka Nyakabuye mu murenge wa Byimana ku gicamunsi cya tariki 01/11/2012 ubwo yafataga umupolisi ashaka kumwambura imbunda.
Uyu musore yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza Bimenyimana Hozian wishwe tariki 16/10/2012 mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo.
Uyu musaza yishwe n’abasore babiri aribo Gahimano Alexis na Macumi Azalias ubwo bari bagiye kwiba muri butike y’uwitwa Uramutse Sylvin.
Macumi we yarashwe ubwo yari ashatse gutema abapolisi n’abaturage tariki 18/10/2012 ubwo bamuhigaga aho yari yihishe mu ishyamba ariko ntibyamuhira kuko yahise arashwa akagwa aho.
Gahimano Alex nawe yarashwe ubwo yari ashatse kugundagura n’umupolosi ashaka kumwaka imbunda; nk’uko bitangazwa na Nahayo Jean Marie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana ari naho uyu musore yarasiwe.
Abaturage b’akarere ka Ruhango, baravuga ko bashimira polisi ikorera muri aka karere, kuko ngo mu gihe cy’amezi abiri ashize, bigaragara ko abantu baho bamaze gusubura ku murongo.
Umwe mu baturage yagize ati “niba polisi yokomezaga gukora itya, byazagera kuri bonane dufite umudendezo usesuye kuko ubundi byari bikabije rwose”.
Tariki 19/10/2012 uwitwa Kubwimana Etienne nawe yarashwe ashatse kurwanya abapolisi bari bamufatanye urumogi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nyabuneka mujye mushishikariza abanyamakuru guishaka amafoto kuko aratwigisha kurusha amagabo,niyo ahookinga abasomyi
turabashimiye ariko muge mushyiraho amaphoto yibyo bisambo
natwe nimudutabarize mu murenge wa maraba, akagari ka buremera,ho mu karere ka HUYE,abajura biba nijoro batumereye nabi.ubu amatungo yo murugo barayamaze n’ urisigaranye iriraza iruhande rwe,kandi mbona ntakirakorwa ngo ubwo bujura buhagarare.murakoze