Ruhango: Umwarimu bamutuburiye mu Kimansuro aranafungwa
Ndakaza Gerald, umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Joma ry’i Gitwe, yibwe umushahara wose yari amaze guhembwa anatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, ubwo yari yagiye kwigera ijisho ikimansuro mu Ruhango, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03/08/2012.
Ndakaza w’imyaka 40, wari mu karere ka Ruhango yaje gukurikirana amahugurwa y’abarimu bazakora ibarura ry’abaturage, yari yahembwe ibihumbi 40 harimo ayo yakuye mu mahugurwa n’umushahara we.
Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Bugesera, avuga ko yari arimo areba abamansuzi nyuma aza gukubwa ajya gushaka aho yihagarika. Akivayo yahise acakirwa n’abantu bamucucura udufaranga twose yari afite, aratabaza ariko abura umuntu umutabara.
Mu rwego rwo kwirwanaho, Ndakaza yahise agenda azimya ibyuma bitanga umuziki, avuga ko bongera kubicana ari uko babanje kumukemurira ikibazo.
Banyiri Ikimansuro babonye ko uyu mugabo arimo guteza umutekano muke, inzego z’umutekano zahise ziza kumuta muri yombi, ubu afangiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Si ubwa mbere muri iki Kimansuro kimaze iminsi mike gitangiye havuzwe ubujura, kuko no cyumweru gishize hari Abamansuzi babiri batawe muri yombi barimo kurwanira amafaranga akabakaba ibihumbi 50, umwe muri bo yari amaze kwiba umuntu wari waje kwihera amaso.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito abagore bo mu mujyi wa Ruhango, bagaragaje impungenge baterwa n’iki Kimansuro kiba kabiri mu cyumweru kwa Gatanu no kwa Gatandatu, kibera muri hotel Umuco.
Ikimansuro ni imbyino zibyinirwa mu kabari, aho abakobwa babyinisha igice cyo hasi mu ndirimbo mu buryo bukurura abagabo (Sexy Dance).
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru ko ari kera? m ubishatse mwayikuraho kuko uwo mwarimu yagize ibyago kdi urumva ni inkuru mbi kuri we ishobora no kuba yamubuza kubona akazi mubishatse mwayihanagura kbsa.
IMANA IZABAKURUZA INKONZO mwakwihanye kOKO igiheniki...
ese ubwo yajyagahe kd ubwo afite umugore na bana.arasebye ntazonrere.
Ntakuntu mu muco hataboneka umutekano muke kko ntahandi wasanga akabyiniro.arko uwo mwarimu ajye yiha agaciro ubundi yajyaga he?agize no kuba umusaza.ahaaa!!thx
Birasekeje kbsa
Eric Muvara, ushobora gusobanurira abasomyi ba Kigali today.com terme IKIMANSURO, cyane cyane twebwe tubasomera kure y’Urwagasabo. Dukunze kudakurikira neza ibigezweho. Murakoze.