Ruhango:Umwana w’imyaka 16 atunze umuryango abikesha guhonda amabuye
Ntawurutundugirimpuhwe Anne ni umwana w’umukobwa w’imyaka 16, akora akazi ko guhonda amabuye akayagurisha kugirango atunjye umuryango w’iwabo ugizwe n’ababyeyi be n’abavandimwe batatu.
Uyu mukobwa ukirangiza amashuri yisumbuye, avuga ko ababyeyi be ari abakene, akaba ariyo mpamvu yahisemo gushaka icyatuma ashobora kubaho na barumana be.
Ntawurutundugirimpuhwe atuye mu kagari ka Gitisi mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, uyu mwuga wo guhonda amabuye awufatanya no kwiga. Gusa mu gihe cy’ibiruhuko nibwo abona umwanya uhagije wo gukorera amafaranga kuko ubusanzwe awukora muri weekend kugira ngo atazatsindwa.
Anne yiga ku ishuri rya Gitisi Catholique Mutagatifu Albert mu mwaka wa 6 amashuri abanza akaba ategereje amanota y’umwaka wa gatandatu y’ikizamini cya Leta.

Uyu mwana amaze imyaka 3 akora uyu mwuga wo kumena amabuye, kandi urebye umubeshejeho bituma adasabiriza kuko buri munsi ashobora kwinjiza amafaranga 400 akayaguramo udukoresho tw’ishuri akanasagurira abo mu rugo.
Agira ati “urebye nta bushobozi dufite mu rugo, ababyeyi banjye ni abakene, hari igihe mbasaba amafaranga y’amavuta bakambwira ko ntayo bafite, nareba urundi rubyiruko uburyo rwandagaye hano hanze nkumva njye ntabikora akaba ariyo mpamvu nahisemo kwifatira inyundo nkamena amabuye nkayagurisha bakampa amafaranga”.
Uyu mwana avuga ko amakayi akoresha aturuka muri ayo mabuye amena buri munsi, bikamuhesha imyenda yo kwambara, kuburyo abona nta kindi yakora uretse gufata umwanya we akamena amabuye bikamuhesha ibikoresho by’ibanze by’ubuzima.

Anne avuga ko nubwo yiga bimugoye ariko yumva nta kindi kintu cyamurutira kwiga. Ati “kuko iyo nzakubishaka nari kujya i kigali nkajya gukora akazi k’ubuyaya nk’abandi ariko numva ntareka kwiga”.
Mu butumwa Anne aha urundi rubyiruko ngo n’uko igihe ruzi ko nta bushobozi iwabo bafite, ngo ni uko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’ubuzima bwabo, birinda ababashukisha ituntu tw’amafuti tubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
bavuga ngo kanyombya aratwenza uwu yanditse iyi nkuru we ararenze kabisa, hahaha
mujye mubanza musome ibyo mwanditse mbere yo kubishyira ahagaragara. ni gute umuntu arangiza amashuri yisumbuye akaba ari no muwa 6 w’amashuri abanza!
Ni byiza kutugezaho inkuru ariko muri iyi nkuru hari ibintu bidasobanutse neza. Hari ahanditse ngo "Uyu mukobwa ukirangiza amashuri yisumbuye" ahandi mukavuga ngo yiga mu mwaka wa 6 AMASHURI ABANZA akaba ategereje amanota y’umwaka wa gatandatu y’ikizamini cya Leta. Ni urujijo rwose, ubwo se turamenya ukuri ari ukuhe?
Vraiment dore umukozi! Courage kandi azakomeze yige nkuko abaivuga Imana izamugirira neza nibindi azabigeraho!