Ruhango: Umuyobozi wa BK yijeje abakiriye bayo serivise zihuse mu kwihutisha iterambere
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Gatera James, kuri uyu w gatanu tariki ya 08/08/2014, yasuye abakiriya b’ishami ry’iyi banki riri mu karere ka Ruhango, agirana nabo ibiganiro ahanini byibanze ku kunoza imikoranire myiza ku girango buri ruhande rushobore gutera imbere.
Uhagarariye abacuruzi muri Ruhango, Rutayisire Jean, yashimiye cyane umuyobozi w’iyi banki, amubwira ko kugeza ubu mu Ruhango bashimira imikoranire myiza bafitanye n’iyi banki; ndetse kugeza ubu mu bacuruzi bakorana nayo, ngo nta babihemu bakunze kuhagaragara.

Gusa bamwe mu bakiriya b’iyi banki bagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ryabo, nko kuba muri iri shami nta kashe bahagira, igihe umukiriya ayikeneye bigasaba kujya Muhanga, ikindi ngo n’uko hari amafaranga umucuruzi yabaga yemerewe kugurizwa mu buryo bwihuse aterenzi ibihumbi 100, none ngo yavuyeho.
Ibi bibazo kimwe n’ibindi, umuyobozi wa BK, yabwiye abakiriya ko byinshi muri byo atari abizi, ariko ubwo abimenye ngo agiye kubikurikirana bikemurwe vuba.
Umuyobozi wa banki ya Kigali kandi mu biganiro yakomeje kugeza ku bakiriya bayo mu karere ka Ruhango, yabagaragarije intego za banki ayoboye zirimo gukomeza gutanga serivise zinogeye abakiriya bayo bose, hagamijwe kubateza imbere ndetse no guteza imbere igihugu.

Akaba yababwiye ko iyi gahunda yo kwegerana n’abakiriya, izajya iba buri mwaka hagamijwe kugirango harebwe ibitagenda neza, maze bishakirwe umuti. Akaba yashimiye Abanyaruhango uburyo baza mu myanya ya mbere mu kudahemuka, ugereranyije n’andi mashami 70 iyi banki ifite mu gihugu hose.
BK ishami ryayo rya Ruhango, ryatangiye imirimo yaryo mu mwaka wa 2011, kugeza ubu rikaba rifite abakiriya basaga 3000.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko mwatuvuganira mukatugezaho umuha nda mwiza BUHANDA-MUREMURE nubwo abaturage bagerageza mwatubera abavugizi
mubyukuri umuyobozi wa Bank ishami rya BK mu karere ka ruhango ibyavuga koko nukuri atugezaho service nziza cyane
arasobanutse kandi asobanukiwe nibyakora
ariko iyi banje rwose imaze kugeze byinshi kubanyarwanda , ywe iyo ihindruka ikitwa banki y’u Rwanda , kuko ubonako abanyarwanda bamaze kuyiyumvamo, kandi nayo ikora ikoshoboye ngo abaturage barusheho kuzamuka mubukungu bwabo, turayishimira ndetse nibitagenda igenda irushaho gukosora, nk’inyungu kunguzanyo zikiri hejuru twizereko iri kugenda ibikoraho