Ruhango: Umusore yishe se amunize

Umusaza w’imyaka 72 witwa Kayumba Pascal wari utuye mu kagari ka Bihembe umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango yitabye Imana tariki 28/02/2012 yishwe n’umuhungu we witwa Ndayisaba Fidele w’imyaka 32 y’amavuko.

Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro, Ndayisaba yatashye iwabo mu rugo yasinze atangira gukubita umwana abereye nyirarume witwa Tuyishime Eric amubwira ngo natahe ajye iwabo.

Se wa Ndayisaba yaje gutabara umwana kuko yariraga cyane, arabakiza arangije asubira mu cyumba. Ndayisaba yahise amukurikira aramwica amunize; nk’uko bitangazwa na Tuyishime.

Tuyishime agira ati “nagiye kumva numva sogokuru avuze rimwe gusa ngo winiga, sinabyitayeho kuko Ndayisaba yahise agaruka”.

Tuyishime avugako mu gitondo cya tariki 29/02/2012, yagiye kureba sekuru kuko yabonaga yatinze kubyuka asanga amaguru ari hasi igihimba kiri ku buriri yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene, avuga ko uyu musore yari asanzwe afitanye na se ibibazo by’amasambu, bakaba bakeka ko aricyo yamujije.

Polisi yo mu murenge wa Kabagali ivuga ko yataye muri yombi Ndayisaba Fidele ashaka gutoroka.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka