Ruhango: Umushoferi yakomerekeye mu mpanuka y’ivatiri yagonganye n’ikamyo
Umushoferi wari utwaye ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yakomeretse ubwo imodoka ye yagongaga ikamyo nini itwara izindi modoka, mu mpanuka yabereye mu Ruhango kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba nyuma y’imvura yari ihise, aho ivatiri ye ifite purake RAA 339 G yavaga i Muhanga yerekeza mu Karere ka Ruhango, yanyerejwe n’ibijojoba by’imvura ubwo yari igeze mu ikoni igatangira kwizunguza mu muhanda.
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko umushoferi w’ikamyo yavaga i Butare yerekeza i Kigali yabonye ko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka neza arahigama, ariko ivatiri ikomeza kuyisatira iza kuyigonga mu ruhande rw’inyuma.
Umushoferi w’ivatiri yakomeretse mu mutwe ahita ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabgayi, mu gihe abandi bantu batatu bari kumwe mu modoka ntacyo babaye n’imodoka ye irahangirikira.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko amahama yatuviri k u Rwanda,bajyebakomeza kuduharabika ariko navuga:(sibomana)ahubwo nukobatabizi abanyarwanda twaba inshuti nziza.kd ntagihe twatereranye congo narimwe.
NDAKEKA ABANTU BATWARA IBINYABIZIGA BOSE BAGIYE BAGENDA NKUKO AMATEGEKO ABIGENGA IMPANUKA ZAGABANYUKA.