Ruhango: Umusaza w’imyaka 84 yahawe akazi ngo areke gusabiriza

Umuryango udaharanira inyungu, Rwanda Partners, wemereye umusaza Karongozi Stephan w’imyaka 84 utuye mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, kuva mu muhanda agahabwa akazi kazajya kamuha amafaranga yo kwikenuza.

Uyu musaza abenshi bamuzi mu mujyi wa Byimana, aho agenda asaba buri muntu abonye nibura ko yamuha amafaranga 100 gusa.

Buri wa kane yajyaga yinjira aho uyu muryango Rwanda Partners wakoreraga, agiye kubasaba amafaranga 100.

Aha niho Rwanda Partners yafatiye umwanzuro ko igiye guha uyu musaza akazi akajya aza gufasha abagore baboha uduseke gutera ibyapa ku duseke baba baboshye.

Umusaza Karongozi Stephan wahawe akazi na Rwanda Partners.
Umusaza Karongozi Stephan wahawe akazi na Rwanda Partners.

Sylvie Iraguha, ushinzwe gahunda za Rwanda Partners, avugo ko nk’umuryango udaharanira inyungu, ndetse no mu nshingano zabo hakaba harimo gufasha abatishoboye, ko ariyo mpamvu bemeye gufasha uyu musaza akareka kujya asabiriza.

Yagize ati “buri wa kane tuza kugura uduseke tuboherwa muri aka gace, kandi utu duseke dushyiraho ibyapa bigaragza ibiciro ndetse n’ubwoko bwatwo. Aka kazi rero ku gushyiraho ibi byapa twemeye kugaha uyu musaza, kugirango udufaranga azajya akuramo tumufashe guhindura imibereho”.

Ubwo twasangaga Karongozi ashishikajwe no gutera ibyapa kuri utu duseke, yavuze ko yishimiye cyane akazi abonye, kuko kagiye kumufasha mu mibereho.
Karongozi yavuze ko rwose nta muntu uzongera kumubona amutegera amaboko ngo namuhe igiceri cy’ijana.

Urutse kuba Rwanda Partners yemereye uyu musaza akazi, yanamwemereye kuzamuha akagare azajya agendamo, kuko ubusanzwe afite ubumuga bwo kutagenda, akaba agenda akurura hasi ikibuno.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

good things

yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Rusengo ahe abo bagiraneza umugisha. Kandi n,abandi biduhe isomo.

Nsanzimana Fidele yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

ni byiza, nabandi babifitiye ubushobozi bazafashe abandi bagisabiriza babahe imirimo

j paul yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

ni byiza, nabandi babifitiye ubushobozi bazafashe abandi bagisabiriza babahe imirimo

j paul yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

sylvie mwarakoze kuricyo gikorwa kingira kamaro, buri wese ashobora kubigira isomo, ni byiz akandi imana irabazirikana ndibwira ko mufata icyo cyemezo hari ababigizemo uruhare hari nababirwanyaga niko bimera , ahasigaye mujye munamuganiriza avemubwigunge n’ibitutsi bahoraga bamutuka

gaga yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

sylvie mwarakoze kuricyo gikorwa kingira kamaro, buri wese ashobora kubigira isomo, ni byiz akandi imana irabazirikana ndibwira ko mufata icyo cyemezo hari ababigizemo uruhare hari nababirwanyaga niko bimera , ahasigaye mujye munamuganiriza avemubwigunge n’ibitutsi bahoraga bamutuka

gaga yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

byiza cyane Imana ibahe umugisha

vicky yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

GUSABA BYE BYARI BIOFITE ISHINGIRO KUBW’UBUMUGA BWE...KUBAGIZE IGITEKEREZO CYO KUMUFASHA IMANA IHE UMUGISHA BUSINESS YANYU...KANDI N’ABANDI BATITE UMUTIMA WO GUFASHA BAREBEREHO KUKO NTA MUNTU WABURA ICYO AMARA UKO YABA AMEZE KOSE...

U-WAY yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

ABAMUHAYE AKAZI NIBUBAHWE KBS!

Caco yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka