Ruhango: Umusanzu dutanga muri RPF-Inkotanyi uratugarukira- Urugaga rw’abikorera
Abagize urugaga rw’abikorera rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, barahamya ko bumva neza akamaro ko gutanga umusanzu w’umunyamuryango kuko iyo bawutanze wongera ukabagarukira mu bikorwa by’iterambere.
Ibi babitangaje mu nama y’umunsi umwe yabahuje abanyamuryango yateranye ku wa 17/02/2015.
Zimwe mu ngingo zagarutsweho cyane muri iyi nama ni ugushishikariza abikorera kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu batanga umusanzu mu muryango.

Abagize urugaga rw’abikorera rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango bagaragaje neza ko bumva akamaro ko gutanga umusanzu kuko n’ubundi wongera ukabagarukira mu bikorwa.
Lambert Sinzayigaya, umwe mu bikorera wari witabiriye iyi nama yagize ati “burya imiryango yose itungwa na banyirayo, tudatanze uyu musanzu umuryango wacu ntiwabaho, kandi ni byiza kuko amafaranga dutanga arongera akatugarukira mu bikorwa by’iterambere”.

Umuyobozi w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko abikorera batanga umusanzu bakiri bake ugereranyije n’abikorera muri aka karere, akaba yabasabye kumva ko kuwatanga ari ngombwa kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.
Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, Rukata Oswald yavuze ko hari ingamba bamaze gufata kugira ngo barusheho kwegera abikorera babashishikarize gutanga umusanzu.

Zimwe muri izo ngamba harimo kwegera abikorera mu mirenge yose ifite udusantire tw’ubucuruzi.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwegera abikorera bizatangirana n’ukwezi kwa 03/2015 banashyiraho inzego zibahagarariye mu mu mirenge 9 igize Akarere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse
Murakoze kubwo kutubezaho ayo makuru!
Munyibutse ukuntu batanga umusanzu w’umunyamuryango kuri Telephone!
Intore z’abacuruzi mo mu Karere ka Ruhango zihagarariwe koko n’inyangamugayo!
intore nyayo ihora izirikana ko umuryango ubeshwaho n’abanyamuryango bawo ibi kandi wanabisanga no mu buzima busanzwe uko imiryango ibaho. Umuryango ni uwacu. Uhinga mukwe ntawe asiganya. Na cyane ko imisanzu tuyitanga uko buri wese yifite. Amaboko yacu akomeze akorere u Rwanda.
nibyo koko iyo utanz umusanzu wawe muri RPF urakugarukira kandi ukaza muyindi shusho nko kubaka ibikorwaremezo, dukomeze tuyishyigikire rero kuko aha natwe tubyingukiramo