Ruhango: Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere yanyuzwe n’intambwe imaze guterwa mu bucukuzi bw’amabuye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA), Imena Evode aravuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu bucukuzi bw’amabuye.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu birombe by’akarere ka Ruhango aho yasuye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na Bleu change mining company kuri uyu wa 07/10/2014, Imena yavuze ko ubucukuzi buhakorerwa butanga icyizere ko u Rwanda rugiye kugaragaza indi ntambwe mu bucukuzi, asaba n’abandi gukora ingendoshuri bakaza kureba uko iyi company yabanje gutegura aho igomba gukorera.

Amabuye y'agaciro ya Colta acukurwa mu murenge wa Mwendo.
Amabuye y’agaciro ya Colta acukurwa mu murenge wa Mwendo.

Mbere y’uko itangira gukora, Bleu change mining company yarabanje igurira abaturage ubutaka ku musozi uzakorerwaho ubucukuzi, izamura amazi mu gishanga ku burebure bwa kirometero eshatu iyageza ahazakorerwa ubucukuzi, mu gihe usanga abandi ibyo bacukuye babanza kubijyana mu mibande gushaka yo amazi bakoresha mu gushaka amabuye y’agaciro.

Yarabanje kandi ishyiraho uburyo bwo gukoresha amashanyarazi ku buryo na ninjoro abakozi bakomeza akazi kabo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINERENA ushinzwe ubucukuzi yishimiye ko buri gutera imbere hashyirwamo ikoranabuhanga.
Umunyamabanga wa Leta muri MINERENA ushinzwe ubucukuzi yishimiye ko buri gutera imbere hashyirwamo ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ibi bigaragaza ko u Rwanda rugiye kuva mu bucukuzi bwa gakondo hagakoreshwa ubwa Kijyambere, nk’uko urugero rutangwa na Bleu change mining company.

Umunyamabanga wa Leta yasabye abacukuzi b’amabuye kubanza gutegura igenamigambi ryiza mu byo bakora kugira ngo bashobore kugera ku musaruro ugaragara.

Imashini zigezweho nazo zirifashishwa mu gucukura amabuye y'agaciro.
Imashini zigezweho nazo zirifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro.

Faida Jean Marie Vianney, uhagarariye Bleu change mining company imbere y’amategeko, yavuze ko ibyo barimo gukora bigenda neza ariko ngo baracyafite imbogamizi mu mikoranire n’amabanki kandi bisaba igishoro gihambaye, rero ngo hatabayeho imikoranire na banki kubigeraho byagorana.

Mu rwego rwo kwita ku bidukikije, umuyobozi wa Bleu change mining company Hakizimana Claude, yavuze ko bitegura kuzajya bashaka ingemwe z’ibiti bakabitera aho bamaze gukora ubucukuzi ndetse bakanazikwirakwiza mu baturage kugira ngo nabo batere amashyamba.

Imena yanyuzwe n'uko abakozi batinjira mu birombe bajya gushaka amabuye y'agaciro.
Imena yanyuzwe n’uko abakozi batinjira mu birombe bajya gushaka amabuye y’agaciro.

Bleu change mining company, igiye kumara umwaka n’igice ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya “colta”, ikaba ifite abakozi 200 harimo abakora ku manywa n’aba ninjoro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye muri minisiteri y’umutungo kamere, asuye ibirombe by’amabuye mu karere ka Ruhango nyuma y’igihe gito humvikana impanuka zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye, akaba yavuze ko hari ibihano byamaze gushyirirwaho abantu bishora mu bucukuzi batabifitiye ububasha.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo bakora neza ni sawa kandi ibi biratanga icyizere cy’uko ubucuruzi bukozwe neza bwatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi

canada yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

bikorwe mu mucyo kandi nabanyarwanda babonemo akazi bakomeze biteze imbere, ari nako tubona ibikorwa remezo bivuye muri ayo mabuye , ubundi dukomeze imihigo

justin yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka