Ruhango: Umuntu umwe n’amazu 127 bimaze guhitanwa n’ibiza

Umuntu umwe yitabye Imana n’amazu agera 127 arangirika mu karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ibiza kimaze iminsi kibasiye udece dutandukanye tw’igihugu; nk’ko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’akarere Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine avuga ko muri icyi gihe cy’ibiza kimaze iminsi kigaragara mu Rwanda, ngo cyanahitanye umusore umwe wari ushinzwe kwambutsa abantu ubwo imvura yagwaga ari nyinshi agahita arohama mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu ibarura ryibyangijwe barimo gukora hamaze kubarurwa amazu agera 127 yangijwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga; nk’uko umuyobozi w’akarere Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akomeza abisobanura.

Ubu harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango amazu yangiritse asanwe ba nyirayo bogukomeza kuba ku gahinga.

Mu rwego rwo guhangana n’ibiza bikomeje kwangiza ibikorwa by’abaturage, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage yatangije gahunda z’imiganda izajya iba kabiri mu cyumweru aho abayobozi bazajya bafatanya n’abaturage mu kurwanya ibintu biteza ibiza.

Ubwo iki gikorwa cy’umuganda cyatangiraga tariki 16/05/2012, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier ,yabwiye abaturage bari bitabiriye uyu muganda ko, abana b’Abanyarwanda aribo bagomba kugira urahare mu kwisanira ibyangijwe kuko batagombye gutega amaso inkunga ziturutse ahandi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka