Ruhango: Umuhanda wafunzwe kubera iyangirika ry’iteme

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bwasabye ko iteme riri mu gishanga cya Base muri uyu murenge ahari umuhanda wakoreshwaga n’imodoka ziturutse i Kigali zikanyura mu Ruhango zikerekeza Buhanda n’ahandi, ko ryaba rihagaze kugirango ridateza impanuka zikomeye kuko ryamaze kwangirika bikomeye.

Iri teme ryangiritse nyuma y’aho umuhanda wanyuraga ahitwa Gafunzo nawo wari utagikoreshwa kubera kwangirika bikabije.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana ubarizwamo iri teme ryakoreshwaga n’abantu bavaga Ruhango berekeza Gitwe, buravuga ko ahanini byatewe nuko ryari risigaye runyuraho imodoka nyinshi kuko undi wakoreshwaga wangirite.

Iri teme ryarangiritse kuburyo rishobora guteza impanuka imodoka zirinyuraho.
Iri teme ryarangiritse kuburyo rishobora guteza impanuka imodoka zirinyuraho.

Uwamahoro Christine uyobora umurenge wa Bweramana twasanze kuri teme kuri iki gicamunsi tariki 05/04/2014, ubwo ryasaga nirimaze gucikamo kabiri, yavuze ko imbaho zari zirigize zamaze gusaza ndetse hakaniyongeraho uburemere bw’ibimodoka binini byari bisigaye bihanyura ari byinshi.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muhanda ugiye kuba ufunzwe nibura iminsi ibiri kugirango ubanze usanwe. Yagize ati “nonaha nibwo maze kubona ko hari ikibazo gikomeye, ubu turimo kureba icyo bisaba kugirango rikorwe ndetse tumaze no kuvugana n’akarere dutegereje icyo kaza kudufasha, gusa turaba turifunze guhera nonaha”.

Iri teme rikoreshwa n'abantu bavaga Ruhango berekeza Gitwe.
Iri teme rikoreshwa n’abantu bavaga Ruhango berekeza Gitwe.

Abakoresha uyu muhanda bo bibaza aho bajya banyura muri iyi minsi mu gihe umuhanda ufunzwe. Kugeza ubu umuhanda wakoreshwa kugirango abantu bakeneye serivise i Gitwe, Kabagali n’ahandi uyu muhanda wageraga, bagomba kubanza kuzenguruka mu karere ka Nyanza.

Abantu benshi bavaga Ruhango berekeza Gitwe kubera serivise zitandukanye zihari nk’ibitaro, amashuri ndetse n’abajyaga za Buhanda muri serivise z’ubucuruzi. Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango icyo bugiye gukora, ariko ntibyadukundira kuko nta muyobozi n’umwe witabaga terefone.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umurenge udutabare rwose ab’i GITWE kuko n’aho i nyanza muvuga iteme ryaracitse cyera ririmo gusanwa.

victor yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka