Ruhango: Umugore yafatanywe Kanyanga ayicururiza iwe
Mukamana Leonie w’imyaka 27 y’amavuko afungiye kuri polisi ya Ruhango guhera tariki 29/10/2015, nyuma yo gufatanwa ikiyobyabwenge cya Kanyanga iwe.
Mukamana akaba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe cya nimugoroba, agafatirwa iwe aho acururiza Kanyanga, afatanwa litiro ebyiri za Kanyanga, ndetse n’indi itamenywe umubare kuko yahise ayimena hasi aho atuye mu mudugudu wa Nyabihanga Akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango CIP Adrien Rutagengwa, akaba avuga koi bi byose kubigeraho babikesha abaturage baba babahaye amakuru.
Agashimira kandi cyane inzego za DASSO n’ingabo, babafasha muri iki gikorwa cyo guhangana n’abafite umugambi wo kwangiza ubuzima bw’abaturage bagamije inyungu zabo bwite.
Uyu muyobozi akavuga ko, batazigera bihanganira abantu bose bakora ibibi nk’ibi, agasaba abaturage gukomeza kugira umuco mwiza wo gutanga amakuru, ku bakora ibibi nk’ibi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo N’uko Bahakana Kdi Babikora Bakanabicuruza,bakarekurwa.
Turashaka ibifi binini.Still,muracyerekana udufi dutota.Aka ni agasambaza.