Ruhango: Umuganda wabaye igisubizo ku bantu bari batuye ahahanamye
Umuganda rusange wabaye tariki 29/06/2013 mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana akagari ka Mpanda, waranzwe no gutunganya ahazamurirwa abantu batuye ahantu hahanamye
“high risk zone”.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’ihuriro ry’abantu bavuka mu murenge wa Byimana batuye ahandi bari bayobowe na Depute Agnes Nyirabagenzi.

Muri uyu muganda habumbwe amatafari akabakaba 2000, hasizwa ibibanza bine, hanashyirwaho ibiye fatizo y’inyubako zigiye kuhubakwa.
Abaturage bagiye kwimurwa ahantu habi bakajya gutura aheza, bafashe umwanya bashimira imbaga y’abantu batandukanye yaje kubashyigikira kugirango nabo bashobora kubaho bafite amahoro, ngo kuko ubundi mu bihe by’imvura bahoraga bahangayitse. Bakaba bashimiye cyane inzego z’ubuyobozi na Polisi zihora zigaragariza urukundo Abanyarwanda.

Igikorwa cyo gutunganya ahazimurirwa abantu batuye ahantu hahanamye kimaze iminsi gitangijwe mu mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango naho hagaragara imiryango yari ituye ahantu hashobora kuyiteza ibibazo, nk’uko bitangazwa na Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango.
Mbabazi avuga ko ibi bikorwa byo kwimura abaturage ahantu hashobora guteza ibibazo kizakomereza no mu yindi mirenge igaragaramo abantu batuye ahantu nk’aha.

Depute Agnes Nyirabagenzi nawe wifatanyije n’aba baturage mu gikorwa cy’umuganda, yasabye abaturage bawitabiriye kwirinda ikintu cyose cyababuza ubuzima, akaba yanabasabye guhora bashishikariye umurimo no guharanira icyerekezo cyiza cyo kwigira bahora bashishikarizwa na Nyakubahwa perezida Paul Kagame.
Ibikorwa byo kwimura abantu bari batuye ahantu hashobora kubateza ibibazo, kije nyuma y’aho hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ibiza byagiye bihitana ubuzima bw’abantu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimishijwe n’ubufatanye buranga ingabo zacu n’abaturage .