Ruhango: Umubare w’abana bata imiryango ukomeje kwiyongera

Bamwe mu bana bava mu miryango bakajya mu mirimo itabakwiriye mu Karere ka Ruhango baravuga ko ahanini babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango iwabo, bagahitamo guhunga bakajya kwishakira imibereho.

Iyo winjiye mu mujyi wa Ruhango ndetse n’utundi dusantere tw’Akarere ka Ruhango, uhasanga abana bakora imirimo itabakwiriye, abenshi bagakunda kugaragara mu minsi y’isoko.

Aba bana usanga batagira aho baba imwe mu mirimo ubasangamo n’iyo kwikorera imizigo y’abaje guhaha, abaje gucuruza ndetse no guhamagarira abakiriya abacuruzi.

Bihoyiki Emmanuel w’imyaka 11 na Hakizimana Fabrice w’imyaka 13, bataye iwabo baza gukora akazi ko guhamagara abashaka imyambaro, bakavuga ko ahanini babiterwa n’iwabo.

Abana bava mu miryango bakajya kwishakira ubuzima bakomeje kwiyongera mu Karere ka Ruhango.
Abana bava mu miryango bakajya kwishakira ubuzima bakomeje kwiyongera mu Karere ka Ruhango.

Bihoyiki Emmanuel ati “njye iwacu ni ku Ntenyo, mu rugo bahoraga barwana ndetse nanjye bakankubita, mbibonye gutyo mpitamo kwiyizira hano gushaka imibereho”.

Aba bana bavuga ko ku munsi bashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500, ariko nayo ngo hari igihe bayabura bagahitamo kujya kwiryamira aho bita mu ngangi. Icyakora bakavuga ko babonye ubufasha bava mu byo barimo bagasubira kwiga.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Ruhango, Rugendo Byiringiro Jean, avuga ko impamvu zituma abana bata iwabo bakaza gushaka imirimo itabakwiriye ahanini biterwa n’ubukene cyangwa amakimbirane y’iwabo, icyakora ngo iyo babimenye hari igikorwa.

Avuga ko abayobozi bafatanyije n’inzego z’umutekano babanza bakegera ababyeyi babo bana bakareba impamvu, hanyuma basanga ari ikibazo cy’ubukene bagashakira uwo mubyeyi udushinga duciriritse, basanga ari ikibazo cy’amakimbirane bakibutsa ababyeyi inshingano zo kurera.

Uko bwije n’uko bukeye usanga umubare w’abana bata iwabo bakaza kwishakira imirimo ibatunga ugenda wiyongera.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu y’ibanze ni ubukene. Kuko hari n’igihe ayo makimbirane yo mu muryango aterwa n’ubukene, bigatuma buri wese murugo atangira kwiyaranja uko babyumva. ni uko nyine uzasanga abana kuri twa centers.
Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse, bakareba impamvu itera iyi myiryane mu ngo ,hari abavuga ko byaba biterwa na politiki ya Gender, ariko kugirango habeho gusuzugurana hagati y’abashakanye biba bifite imvano ahanini mbona ari ukubura ibya nkenerwa by’ibanze. Noneho bazarebe icyakorwa ngo biagabauke. Ntabwo bihagije kubwira abantu mu magambo gusa ngo mubane neza, abaturanyi bajye bavuga imiryango ibanye nabi mbere y’uko ibara rigwa,..., hatabanje kurebwa umuzi w’ikibazo. kuko biriya tubona bishobora kuba ari umwotsi, ariko umuriro urimo wakira imbere kuburyo butagaragara.

khg yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka