Ruhango: Ubwumvikane buke mu madini bwageze muri UEBR
Mu itorero rya Union des Eglises Baptiste au Rwanda “UEBR”, ishami rya Ruhango haravugwa ubwumvikane ni buke hagati y’ubuyobozi kuko bamwe mu barimu bo mu ma makanisa batakivuga rumwe na pasiteri wabo Nkomeje Viateur kuko ngo ashaka kwiharira umutungo wa paruwasi.
Sekamana Jean Damascene umuvugabutumwa akaba n’umwarimu w’ikanisa ya Rutabo, avuga ko ikibazo cyabo atari icya nonaha ngo kuko cyatangiye mu mwaka wa 2005 ubwo pasiteri Nkomeje Viateur yasimbuye pasiteri Rwamakuba Celestin wari wimuriwe ku Gisenyi.
Uyu muvugabutumwa avuga ko pasiteri Nkomeje akigera kuri iyi paruwasi, ngo yatangiye gusenya ibikorwa by’uwo yari asimbuye atangira guhinduranya abakozi hagamijwe uburyo bwo kugira ngo abone uko yikubira umutungo wose wa paruwasi.
Pasiteri Nkomeje Viateur we avuga ko nta mutungo wa paruwasi yanyereje ngo kuko ibikorwa bya paruwasi bigira uburyo bikorwamo, akavuga ko umutungo wa paruwasi ugira umukontabure uwucunga ndetse akabwira aba barimo ko igihe cyose bumva ko bafite impungenge basaba hakaba igenzura.

Tariki 03/03/2013, nibwo aba barimu bagaragaje ikibazo bafite imbere y’abakirisiru, babuza uyu mu pasiteri kuyobora gahunda y’amateraniro bamwicaza mu bandi bakirisitu ndetse hanashaka kuba imirwano.
Umuvugizi w’itorero rya UEBR ku rwego rw’igihugu, Rutayigirwa Dennis, avuga ko aba barimu ibyo bakora ari ukurenga ku mahame agenga itorero ngo bagiye kugerageza gukemura iki kibazo nibinanirana bizashyikirizwe inzego za Leta.
Yagize ati “iki kibazo njye nkimenye mu byumweru bibiri bishize, byarantunguye, gusa nkeka ko byose biterwa n’itorero ryavutse imbere y’iriya paruwasi rishaka kugumura abakirisitu”.
Iri torero ry’ubatswe imbere ya UEBR paruwasi ya Mukama, biravugwa ko ryashinzwe na pasiteri Rwamakuba Celestin wigumuye kuri UEBR arinawe wahoze ayobora UEBR paruwasi Mukoma.

Mutabazi Patrick, ni umuyobozi w’umurenge wa Kinazi, avuga ko iki kibazo batari bakigezwaho nk’ubuyobozi, gusa ngo icyo barimo gukora ni ugucungira hafi ngo hatazavuka ikibazo cy’umutekano mucye mu baturage.
Ikibazo cya UEBR, kije nyuma y’aho hari hashize iminsi humvikana ubwumvikane buke mu idini ya Islam na ADEPR.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Bantu musoma izi nkuru kuri iri torero rya UEBR Paruwasi ya Mukoma, bariya bagabo uko ari batatu babiri baravukana, kandi biravugwa ko bo n’undi muvandimwe umwe bavukana, bacuze umugambi mubisha bicisha undi muvandimwe wabo bavukana (aba bantu ni abicanyi), umugore w’uwo bishe uwa mureba yamubaza neza imvaho y’ubwo bwicanyi bwakorewe umugabo we, ngo bakaba baramuhoye ko azamena ibanga ry’ibyakozwe muri Genocide 1994. none umugambi wabo utangiye i mukoma, y’ibyo bakorera umushumba wabo bagakoresha n’abandi, bigaragaza ko ubwo batatinye uwo bavukana, umuva ntara biraboroheye. muzatohoze neza amakuri y’ibyo bakoze. gusa turashinganisha uriya mushumba wa UEBR: NKOMEJE Viateur. andi makuru twumva avuye mubaturage ni uko hari umutungo wa Paruwasi ya Mukoma, wabaruwe kuri umwe muri bariya bagabo bavukana: SEBAZUNGU Viateur na SEKAMANA J.Damascène, bakabihisha ubuyobozi bw’itorero, bikaba byaramenyekanye, bikaba byaba ari intandaro yo kwiyenza kuri uriya mushumba wa UEBR, kuko ariho abikurikirana mu ibarura ry’amasambu, bikaba biri mukarere ka Ruhango mubyabaruwe aho uruganda rwubatse rwa KINAZI KASAVA. uriya wundi witwa:BARUKO J.Pierre, wari Perezida wa PAQUE(Umushinga wari ushinzwe guhuza abaturage n’ikigo nderabuzima, hari umutungo adasobanura irengero ryawo hamwe n’uwa musimbuye.ibyo wasanga bifitanye isano n’umutekano muke ateza uyu mushumba wa UEBR, kugira ngo ahave kugira, kuko azi amakuru neza ry’iby’uwo mutungo n’inkunga zari zaje, zikaba zaraburiwe irengero. ibi bizwi neza na Affaire Social w’Umurenge wa Kinazi, kuburyo yibaza nawe, irengero ngo kuko uwo mushinga wa koreraga mu murenge wa Kinazi. SEKAMANA J.Damascè: nkuko amakuru amwe tuyumvana abaturage, ngo ni uko umushumba yaba yarakuye umwana we umwe mu mushinga w’Itorero UEBR Mukoma, kuko yari yara fatoje babiri kandi bitemewe n’amabwiriza agenga Compassion International nk’umutera nkunga w’uwo mushinga,ibi byabajijwe umushumba,ariko yanze kugira icyo abitangazaho.
Jye numva impamvu nyamukuru, ya kariya kavuyo bateza muri iriya Paruwasi, ari ibi nkuko mbisobanuye haruguru. bikaba ari amakuru azwi kandi tuya shyize kurubuga kugira ngo bimenyekane. kandi amakuru avugwa, ni uko ngo bariya bantu n’Imiryango yabo nkuko basengera hamwe (kuru sengero rwa Chappelle ya Rutaba yo muri Paruwasi ya Mukoma, nibo bahora bateza uriya mutekano muke (Imivurungano mu Itorero). murebe namwe ukuntu abantu barenganywa, bazira ubusa bazizwa ibisebe by’imifunzo biri mu mitima y’abandi bantu koko!? mwegere bariya bagabo kuko umugambi wabo ari mubi gusa kandi bawucengejemo n’abo bari bayoboye. murakoze.
Niba uriya mu Pasitoro akoresha amafaranga y’itorero nabi, bigaragaye mu kwezi kumwe? kandi nako gukurikiwe na Pasitoro RWAMAKUBA Céléstin, wahaje atumwe na MUTABARUKA Aphrodice, kujya kuhatangiza itorero rya SEIRA? ahubwo mushishoze bantu mushinzwe umutekano w’igihugu, uyu mu Pasitori Rwamakuba yaje i mukoma avuye Rubavu, ntiyasibaga iGoma, kandi itorero UEBR, rya mutumye gukorera ahandi aranga, arina bwo yasohotse akagera naho asezera muri UEBR, tubibutse ko uriya MUTABARUKA Aphrodice nka R.Légal wa SEIRA, shebuja wa Celestin, yimitswe n’umunyekongo nkuko twabyumvise haruguru. biragaragara ko celestin Rwamakuba yanze gutumwa na UEBR kuko umugambi bari batara wunoza. mubegere ziriya nkunga bahabwa n’uriya mu kongomani zimenyekane neza inkomoko yazo (ishobora kuba ari cadeau empoisoné pour notre pays) ntawamenya. ibi impamvu jye ubwanjye mbivuze, si ishyari mfitiye uri R.L wa SEIRA C.CHURH, ntacyo mfa nawe, gusa ni impamvu y’umutekano wacu nk’igihugu bataba bafungura amatorero kandi arindiri, irembo ry’umwanzi. S.V.P, bayobozi mushinzwe umutekano w’abanya rwanda musange Aphrodice MUTABARUKA,abasobanurire neza impamvu ateza kariya kavuyo mu itorero rimaze imyaka isaga 50 rikora neza mu gihugu. SEIRA ngo isobanura umusozi w’ubuhungiro byumvikane ko ari guhungisha bamwe, ese arabahungisha abajyana he? si aba nyarwanda? niba ari n’izina yumvise koko ya kwita itorero rye nku nabandi bita amatorero yabo, nareke gukoresha abandi abyihishe inyuma we ntagaragare? dore ko strategie, afite na bariya bambari be SEKAMANA J.Damascène, BARUKO J.Pierre n’undi Viateur utari Pasitori wa Paruwasi ya uebr, we yari umwalimu, nibo uko ari batatu gusa, bafite iyo Ideologie bari kuyicengeza noneho byabaye by force, kugirango batsintsure Pasitori, noneho uwo bazazana mushya ba driving uko bishakiye, natemera nawe ba mwange bityo, bityo...... kugeza ubwo gahunda yabo n’abo bafatanyije utamenya, isohoreye, mbamenyeshe ko bariya Ubuyobozi bafunze ni bamwe mubo aba bagabo batatu bakoresheje nk’uko Bible ivuga abagabo bashinje Naboth ibinyoma akicwa cyangwa ( UKO BIBILIYA IBITA SINA TINYUKA KUBIVUGA)( wakwibaza ngo ikirego: ni Pasitori yacanye ibiti by’itorero none se yacana iki kindi?, ngo Pasitori yatemye igikaranka? kandi cyatezaga imibu kuri centre de santé y’iryo torero ayoboye rya uebr Mukoma? ngo akoresha umutungo nabi? koko bantu musoma ibi birego, musanga aribyo byatuma abantu bageza ubwo bashaka kurwana? harimo tena? Leta mube maso kuko ntaho santan atinjirira. Rwamakuba aje azanye Ingamba za Shebuja mukuru mukuru wimitse shebuja we Aphrodice. ibi mbivuga bizi neza si ukurwanirira UEBR kuko nta nubwo nyirimo, ahubwo amakuri y’aba bagabo ndayazi neza, narayakurikiranye birambuye, si aha gusa nyatanze ndayashyano ku gihe.com, inyarwanda.com, kugeza ubwo aba bagabo bafatiwe ibyemezo SEIRA ni itorero rigitangira nta n’ubuzima gatozi riragira ariko dore ibyo ryadukanye. iri kimwe n’andi nkaryo tubaye abanyabwenge, twayasiba mu rwanda, rizajye gukorera iyo uwa mwimitse yaturutse. ni musanga aya makuru atariyo muza menye ko ririya torero rya UEBR, ariryo rifite management y’abakozi baryo mbi. gusa nabo barebe igikwiye, kuko nda kwanga ntijya ivamo ndagukunda ( uriya mushumba NKOMEJE Viateur) mu sabiye ubwishingizi muri Leta, kuko bariya bagabo bakora ibintu nkabiriya no ku mwica babikora, nagira icyo aba nibo yaba azize( gusa imana ira murinda kugeza ubwo UEBR, izabona uburyo imwimure ariko atagendeye ku gitugu cya bene mpamvu zitazwi gusa zibinyoma. Pasitori humura ntacyo bagutwara. kandi ntawangwa na bose hari aba kigukunze (gusa ushake abantu bajye bakuraza muriyi minsi) imikaka yashinyitse y’abo bagabo. bye murakoze
Nshingiye, kubyo nunvise mutugezaho bavandimwe bafite urubuga twisanzuriraho, tukavuga uko tubona, twumva ibibazo biri buri hantu hose mu gihugu cyacu, ndabashimiye cyane.ku byiri dini rya UEBR muri Paruwasi ya Mukoma byo numva harimo agacengo cyane kuri uriya wafunguye itorero mu rwanda ryitwa SEIRA, rikaba ariryo riri gusenya UEBR, bitangiriye imukoma, araje ashoke n’ahandi kandi abo akoresha ni aba pasitori bagiye bava muri UEBR cyane ko ababwira ko abaha agafaranga gatubutse (igihembo)ariko nawe ababyaze umusaruro wo kwangisha uebr abayoboke baryo, iyaba yarabajyanye akareka guteza ririya torero akavuyo, dore ko abamaze gusohoka ababwira ko ntacyo uebr izabamarira, we kuko abona inkunga (mbaza aho azikura?) Leta nihaguruke ihamubaze, ese ni amaturo y’abayoboke be amaze kugira nabo bavuye muri uebr ejo bundi?, n’inka agurisha? aya kurahe? numva uriya mugabo Aphrodice yabazwa byinshi kandi akareka kugenda asebya bagenzi be (erega bara mukamiye ariko satan ara bimuhishe!! arababaje) kandi usibye kwangiza itorero n’Igihugu ntacyoroheye. n’abazwe agahari, kuko no gutoroka birashoboka ko yabikora. murakoze
Nshuti musoma iyi nkuru y’iri torero, rwose nta biracitse iri muri iri torero Paruwasi ya Mukoma rwose, ahubwo ukuri kose gushingiye ku mugabo wafunguye Itorero rya SEIRA C.CHURCH: ngo risobanura "umusozi w’Ubuhungiro". ese uwa basobanuza neza nka Leta, basobanura ko bahunze iki koko? ikindi kibabaje cyane kandi cyari gikwiye kwitabwaho kabone nubwo hari abo numva basobanura ngo ntihitwazwe amoko, wenda reka tuyareke? nonese uyu muyobozi wa SEIRA: nubwo havugwa Pasitori RWAMAKUBA Céléstin nku hagarariye SEIRA i Mukoma, siwe wafunguye cyangwa ngo ahagararire SEIRA murwego rw’amategeko, ahubwo ni uwitwa: MUTABARUKA Aphrodice, uyu nta mwaka n’igice birashira yimitswe n’umu Pasitori uvuye muri CONGO (RDC)i Goma ( ese twibaze: koko mu gihugu cyacu cy’uRwanda, ntabashumba bari bahari bashobora ku muha ubu shumba?, yewe biravugwa ko n’inkunga ariyo ziri guturuka zikaza mu itorero ayoboye, ari nazo ziri kumuha ingufu zo gutwara aba pasitori bo muri UEBR, ngo abahe umushahara utubutse doreko ngo bahembwa n’Amadorari ($). aho amaze gutangiza hose itorero rye hatatu: Kigali, Mukoma, Ruhango aba pasitori akoresha bose n’abo asohora mu itorero rya UEBR). birababaje ko n’aba kirisito afite bose ari abo asohora mu ma Paruwasi ya UEBR, dore ko ayashinga mu irembo ry’a MA paruwasi ya UEBR (IBI SI UKWENDERANYA, GUSHOTORANA KOKO!!?, ikindi nawe ubwe yari umukirisito wa Paruwasi ya kigali, yasohotse atitwaye neza ndetse agumuye n’aba kirisito, iyi niyo strategie afite mu mugambiwe utaramenyekana nabariya ba nye CONGO. ikindi mu igazeti ya Leta No 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 mu ngingo yaryo ya 30:ibuza kandi ikanihanangiriza cyane umuryango wose ushingiye ku idini kwakira inkunga yose ifite inkomoko ku bantu, ahantu hatizewe. si ukurengera, ariko koko usoma iyi nkuru wese, jye ubwanjye nifuje kubasobanurira kuberako aba bantu bashobora kuba hari umugambi mubisha ubihishe inyuma, umuntu witwa ngo ni umukiristo akaba n’umunyarwanda watojwe umuco, yarakwiye gukora ibikorwa nka biriya byo kwigaragambya koko? ese ko bariya 3, twumva ko bandikiye ubuyobozi basaba kurenganurwa, ndetse amakuru avugako bagiye kureba umushumba mukuru kuri 02/03/2013, ngo akababwira ko bagiye gushaka uko baza bidatinze baga kemura ibyo bibazo bafite, igitangaje ni uko dusanga ngo bucyeye bwaho, barahise biha ububasha kuri 03/03/2013, baka mbura pasitori ijambo ngo ntacyo afite cyo kuvuga we n’abalimu bagenzi babo 6, badahuje umugambi. ibi jye ndumva ari ukurengera, agasuzuguro, guhubuka bitabereye umunyarwanda. niyo umuntu yaba yara gukoreye amahano ndengakamere. Leta n’abashinzwe umutekano rwose mwegere uyu MUTABARUKA Aphrodice Representant wa SEIRA mu Rwanda, mu menye neza icyo agamije, naho ubundi bakomeza kwitwaza uriya mu pasitori wa ririya torero paruwasi ya Mukoma kandi ikibazo atariwe, ahubwo ari intangiriro y’imigambi itari myiza ku gihugu cyacu.
Murakoze, uku niko kuri kose, nti mishakire ahandi, ahubwo mushishoze uriya mugabo:Mutabaruka Aphrodice, kuko ariwe ubyihishe inyuma ( Nyirabayazana).
Mbega idini rigeze aharindimuka? Ubu se uyu mupasiteri uvuga ngo umutungo wa Paruwasi ufite Comptable uwamubaza icyatumye atamurikira abakirisitu ikoreshwa ryawo yasubiza iki? Igenzura se yaryikorera no ku cyicaro gikuru hatajya haba Audit? Ubundi se niba abakirisitu batakimukeneye ko na mbere ye hari undi kuki batamwimura bakahajyana undi?
Igitangaje kurusha ibindi ariko ni ukuba n’Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko aribwo bucyumva iki kibazo. Bishoboka gute ko abantu bagirana ikibazo n’ubuyobozi bakageza igihe bahanganira mu masengesho inzego z’ibanze zitabimenye? Rwose RGB itabare UEBR naho ubundi aya madini araza kubuza abaturage kwitabira gahunda z’iterambere
Iki cyapa cyabo kirerekana aho ubwenge bwabo bugarukira! Nsomera nawe Sipirituweli koko? Abababababb
Yewe sinababwiye aya madini yose bene yo barishakira inadamu z’inda zabo.Ngaho mukanya baramera nka baba saza bo muri ADEPR BABIHINDUREMO AMOKO NGO KUKO ARIBWO LETA IZA YIHUTA KUBUMVA.MUZEHE NAMENYA UKULI MUZUMIRWA.IMANA IRABIREBA IKABIHORRERA ARIKO MUZARYOZWA INDAHIRO MWARAHIYE ZITOROSHYE.