Ruhango: Rwanda RUDNIKI yahawe amezi atatu ngo ibe yatunganyije ibirombe ikoreramo
Sosiyete ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Mutara, umurenge wa Mwendo, akarere ka Ruhango yitwa Rwanda RUDNIKI, yahawe igihe cy’amezi atatu ngo ibe yarangije gutunganya ikirombe icukuramo amabuye y’agaciro bigaragara ko kidakoze neza.
Ubwo yageraga kuri iki kirombe tariki ya 07/10/2014, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA) ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode yatangajwe n’uburyo giteye, asaba abagicukuramo amabuye gukora inyigo igaragaza uburyo bazajya bagicukuramo ndetse no ku kirinda kugira ngo kitazahitana ubuzima bw’abagikoramo.

Umunyamabanga wa Leta ufite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano yabwiye ubuyobozi bwa Rwanda RUDNIKI gukora inyigo y’aha hantu guhera tariki ya 07/10/2014 kugeza tariki ya 31/12/2014, bakayishyikiriza inzego zibishinzwe zikabanza zikayigenzura mbere y’uko hakomeza ubucukuzi.
Yagize ati “tubahaye icyo gihe, mugende mudukorere iyo nyigo neza, muzampe kopi, muyihe abashinzwe iby’ubucukuzi, muyihe akarere n’umurenge. Hanyuma nituza tugasanga ibyo mwaduhaye atari byo mwakoze, ubwo hazafatwa izindi ngamba”.
Imena yasabye ibi nyuma y’igihe gito muri iki kirombe haguyemo umuntu akamara iminsi itandatu atarakurwamo barabuze aho aba.

Rwanda RUDNIKI Company yasabwe kandi guhagarika ibintu byo kuvuga ngo ikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ahubwo igashyira imbaraga mu kuyacukura.
Umuyobozi wa Rwanda RUDNIKI Company, Rurinda Gabriel, yemeye ko bagiye gukora ibishoboka byose ibyo basabwe bakabishyira mu bikorwa muri iki gihe cy’amezi atatu.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahantu nkaba hatwara ubuzima bwabenshi iyo hadatunganye , n titwirwa twivuma abo byatwaye muri Africa yepfo kubera kuba hadatunganye , byakatubereye isomo rikomeye tukarinda ubuzima bwabakozi bacu