Ruhango: Rusanganwa yongeye gutorerwa kuyobora inama Njyanama y’akarere
Théogène Rusanganwa yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Ruhango mu minsi isigaye kugira ngo manda yayo irangire nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe itagira umuyobozi, mu matora yabaye ku wa 07 Gicurasi 2015.
Tariki ya 27 Werurwe 2015, nibwo uwari Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Didier Gakuba yeguye ku mugaragaro ku mpamvu ze bwite bitewe n’akazi asanzwe akora.

Rusanganwa watorewe gusimbura Gakuba yatowe n’abajyanama 17 kuri 19 bari bitabiriye aya matora. Yavuze ko nta bibazo bidasanzwe biri muri aka karere aje gukemura, ahubwo ko agiye gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’abajyanama bagenzi be guteza imbere akarere n’abaturage babatumye.
Rusanganwa w’imyaka 40 y’amavuko ni umujyanama mu nama njyanama y’akarere akaba yari anakuriye komisiyo ngenzuzi, ndetse akaba n’umukozi muri diyoseze ya Kabgayi ukuriye ishami ry’ibikorwaremezo.

Uyu mugabo w’abana 3 n’umugore umwe utuye mu Ruhango ni ubwa iya kabiri ayoboye inama njyanama y’Akarere ka Ruhango kuko yaherukaga kuyiyobora muri manda ishize kuva mu mwaka w’2008.
Nduwimana Pacifique ushinzwe gukurikirana amatora mu Ntara y’Amajyepfo, ari nawe wayahagarariye uyu munsi, yavuze ko anyuzwe n’uko aya matora yagenze kuko yitabiriwe bishimishije kandi ntihagaragare umwuka mubi, kuko abajyanama hafi yabose bahurije amajwi yabo ku muntu umwe, bigaragara ko batoye umuntu baziranye kandi biyumvamo.

Akimara gutorerwa uyu mwanya, Rusanganwa yahise yicara mu ntebe imugenewe ahita atangira kuyobora inama njyanama.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turamwishimiye cyane kdi tumwifurije imirimo myiza