Ruhango: Minisitiri w’Intebe yijeje ko umuhanda Ruhango-Kinazi-Mukunguri uzakorwa uyu mwaka

Ingengo y’imari ya 2014-2015 izarangira umuhanda Ruhango-Kinazi-Mukunguri umaze gutunganywa, ibi bikaba ari ibyashimangiwe na Minisitriri w’intebe Anastase Murekezi ubwo aheruka gusura abaturage b’akarere ka Ruhango tariki 22/09/2014.

Umuhanda Ruhango-Kinazi-n’agace ka Mukunguri muri Kamonyi, wifashishwa n’abaturage bajya kwivuriza ku bitaro bya Ruhango ubu byahinduwe iby’intara, abandi bakawifashisha mu kugeza umusaruro wabo ku ruganda rw’imyumbati ruri i Kinazi, icyakora abawukoresha bakavuga ko kubera imiterere yawo ituma iterambere ryabo ritagerwaho.

Abaturage bavuga ko byabagoraga cyane nk’iyo hari umubyeyi cyangwa umurwayi urembye agomba kujyanwa ku bitaro bya Kinazi, abandi bakagarazagaza ko byabagoraga kugeza umusaruro wabo ku ruganda, kuko uyu muhanda utameze neza.

Ubwo yifatanyaga n’abahinzi gutangiza igihembwe cy’ihinga, Minisitri w’intebe, yijeje aba baturage ko byamaze kwemezwa ko uyu muhanda uzakorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka. Gusa abasaba ko igihe uzaba wamaze gukorwa bagomba kuwufata neza.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, ubwo yasuraga abaturage b'akarere ka Ruhango.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ruhango.

Abaturage bavuga ko bashimishijwe no kuba uyu muhanda ufite ibirometero bisaga 40 ugiye gukorwa, kuko bizatuma iterambere ryabo ryihuta.

Uwitwa Claude Mucyo utuye mu kagari ka Gisari umurenge wa Kinazi agira ati “biratunejeje cyane, uyu muhanda wacu rwose watugoraga mu kwihutisha iterambere ryacu, ariko ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ariwe ubyivugiye, turizera ko ugiye gukorwa tukarushaho gutera imbere”.

Habimana Valens uyobora ibitaro bya Kinazi avuga ko nabo uyu muhanda nukorwa, uzafasha kugabanya imbogamizi bahuraga nazo, dore ko akazi kabo kari kariyongeye kuko ibi bitaro byamaze kugirwa iby’intara.

Ngo byabagoraga kujya kuzana abarwayi hirya no hino mu byaro bitandukanye, kubera imiterere mibi y’umuhanda.

Uretse kuba minisitiri w’intebe yemereye abaturage ko uyu muhanda ugiye gukorwa vuba yanabasezeranyije ibikorwa by’amazi meza nayo akunze kuba ikibazo muri aka gace k’amayaga.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 4 )

umuhanda mwatwemereye ruhango cyinazi.ubu.umazegusenyuka kubera amazi. Kuko Hari. agiyentarigori.iriho.keiyempamvu.tukaba dusabako.twawukorerwa.imirimoyawo.ikaranjyira.kandi.icyindicyibazo.dufite.nkabantu.bafite.ibibanza hafiyumuhanda.twagiye tubura.ukotwubaka.ngokumpamvuzuko umuhanda.utarakorwa.batubwire.niba ntakaburimbo.bazashyiramo.natwefukore.ibikorwabya murakoze

Ndikumana Nepomuscene yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Nibyiza abayobozibacu batwitayeho arikose uwomuhanda uzakorwa cg bizaba nkabimwe Haburemyi yajyendaga yemera ntibikorwe

Phirippe yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

rwose uyu muhanda uzaba uziye igihe , uzongera ubuhahirane hagati yabaturage bishyira kuterambere twiyemeje

kamanzi yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

ibikorwa remezo biri kwiyongera uko bukeye nukonbwije kandi ibi nibyo bigaragaza iterambere

mukunugri yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka