Ruhango: Kutishyurwa ingurane bemerewe ngo birabadindiriza iterambere
Abaturage batuye hafi y’umuhanda Ruhango-Kinazi, baravuga ko ibikorwa byabo byangirika kandi bakaba nta burenganzira bwo kugira icyo babikoraho kuko hamaze kubarirwa amafaranga y’ingurane, ubundi bagashaka ahandi bimukira.
Aba baturage bavuga ko hashize amezi atanu babariwe amafaranga bazahabwa, ariko bakaba barabwiwe ko nta kindi gikorwa bagomba kuhakorera, kuko uzakihakorera atazishyurwa igihe umuhandi Ruhango-Kinazi uzaba watangiye gukorwa.

Semana Felicien, atuye mu kagari ka Musamo umurenge wa Ruhango, yari yarabariwe kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni eshanu, avuga ko inzu ye yatangiye kwangirika kandi akaba adafite ubushobozi bwo kugira icyo yayikoraho, ndetse ngo yanateganyaga kwagura ubwubatsi bwe kugira ngo atangire ubucuruzi, ariko byose ngo byarahagaze.
Minani Erimereki, avuga ko yari yaratangiye gukorana na banki kugira ngo imuhe inguzanyo yigurire moto, ariko ngo ubuyobozi bwahise bubwabira ko nta muntu wemerewe gutangaho ingwate amazu yabariwe.
Aba bombi kimwe n’abagenzi babo, bagasaba kumenyeshwa igihe bazishyurirwa cyangwa ngo umuhanda waba utagikozwe, bagashaka uko bakora bakiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye we avuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa iki kibazo kizaba cyakemutse abaturage bakabona amafaranga yabo.

Ati “Rwose ndizeza abaturage ko baza kuyabona vuba, kuko ikibazo cyamaze kugezwa mu nzego zose bireba, ubu rero byamaze gutungana kuko n’umuhanda turawutangira vuba, kandi ugomba gutangira ari uko abaturage bishyuwe”.
Mbabazi akavuga ko icyari cyarabakereje, ari ugushaka rwiyemezamirimo uzakurikirana ibikorwa byo gukora uyu muhanda, ariko kuri ubu ngo bamaze kumubona, bakaba bizera gutangira vuba.
Ubwo Minisitire w’Intebe, Anastase Murekezi, yari mu Murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango ku wa 23 Nzeri 2014, ni bwo yatangarije abaturage ku mugaragaro ko uyu muhanda ugiye gutangira gukorwa.
Umuhanda Ruhango- Kinazi ufite ibirometero bisaga 20, uzanakomeza unyure ahitwa Mukunguri ugere no mu Karere ka Kamonyi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muzatubarize icyo uva ruhango,gitwe,buhanda na kabagali bawuteganyiriza!ni iminsi mike ingendo zigahagarara muri ibyobice.