Ruhango: Kubera ubumuga bwo kutavuga no kutumva, babuze aho akomoka
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Muyunzwe mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, bumaranye iminsi umuntu uri mu kigero cy’imyaka 25 ufite ubumuga bwo kutumva, ariko ngo babuze aho akomoka kuko atavuga kandi akaba atanumva.
Uyu musore yageze kuri icyi kigo nderabuzima azanywe n’abaturage ubwo bamutoraguraga ku muhanda wa Gafunzo mu mudugudu wa Busenyi akagari ka Muyunzwe muri uyu murenge wa Mbuye.

Aba baturage bahamugejeje kwezi kwa 10/2012, bamuzana arwaye ameze nabi ariko ubu yamaze gukira; ikibazo gisigaye ni ukumenya aho akomoka; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyi kogo nderabuzima.
Uretse kuba uyu musore afite ubumuga bwo kutumva, anareba imirari akaba anafite inkovu idoze ku ino.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BAZAMUNYZE KURI TELEVIZIYO CG RADIYO WENDA BENE WABO BAMUMENYA.