Ruhango: Kubera ubumuga bwo kutavuga no kutumva, babuze aho akomoka

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Muyunzwe mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, bumaranye iminsi umuntu uri mu kigero cy’imyaka 25 ufite ubumuga bwo kutumva, ariko ngo babuze aho akomoka kuko atavuga kandi akaba atanumva.

Uyu musore yageze kuri icyi kigo nderabuzima azanywe n’abaturage ubwo bamutoraguraga ku muhanda wa Gafunzo mu mudugudu wa Busenyi akagari ka Muyunzwe muri uyu murenge wa Mbuye.

Uyu muntu aba ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe afite ubumuga bwo kutumva.
Uyu muntu aba ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe afite ubumuga bwo kutumva.

Aba baturage bahamugejeje kwezi kwa 10/2012, bamuzana arwaye ameze nabi ariko ubu yamaze gukira; ikibazo gisigaye ni ukumenya aho akomoka; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyi kogo nderabuzima.

Uretse kuba uyu musore afite ubumuga bwo kutumva, anareba imirari akaba anafite inkovu idoze ku ino.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

BAZAMUNYZE KURI TELEVIZIYO CG RADIYO WENDA BENE WABO BAMUMENYA.

papy yanditse ku itariki ya: 9-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka