Ruhango: Ku myaka 65 yahisemo gucuruza ikarito aho gusaza asabiriza

Juvenal Hakizinka w’imyaka 65 y’amavuko yanze gusaza asabiriza ahitamo kwihangira umwuga wo gucuruza takataka mu ikarito.

Uyu musaza atuye mu mudugudu wa Bwangacumu akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, ubucuruzi bwe abukorera ku muryango w’isoko rya Kijyambere mu mujyi wa Ruhango.

Yishimira ibyo akora ko bimutunze.
Yishimira ibyo akora ko bimutunze.

Atangira akazi ke mu gitondo agataha nimugoroba kimwe n’abandi bose bakora akazi k’ubucuruzi busanzwe.

Avuga ko yatangiye ubucuruzi bwe muri 62 gusa aza kubureka kubera amikoro macye. Nyuma ya 1994 yaje kubona akazi ku karere ko gukora amasuku, ariko kaza kumunanira kubera izabukuru.

Abamugana bishimira serivisi abaha.
Abamugana bishimira serivisi abaha.

Mu mafaranga yahembwaga yagendaga yizigamaho macye, nyuma avuye mu kazi yaje kongera asubira mu bucuruzi bwe bwo gucuruza ikarito.

Kuva atangiye ubu bucuruzi bwe, ahamya ko bumaze kumugeza kuri byinshi, kuko ngo bwamurinze gusabiriza, aguramo inka, arihirira abana be amafaranga y’ishuri ndetse akanambika neza umugore we.

Ibicuruzwa bye ngo bihagaze amafaranga ibihumbi 80.
Ibicuruzwa bye ngo bihagaze amafaranga ibihumbi 80.

Hakizinka anenga cyane abantu akunze kubona bagera mu zabukuru ugasanga ubuzima bwabo babwerekeje mu kabari, ubundi bakirirwa basabiriza.

Ati “Uwo ni umuco mubi, kuko abakuze natwe turashoboye, dukwiye kwiyumvamo ubushobozi tugahanga umurimo, aho kwirirwa mu kabari kuko nta kamaro.”

Uyu mwuga akora, ubusanzwe usanga ukorwa n’abana bari munsi y’imyaka 20 batagize amahirwe yo kwiga, ariko kuba akorana nabo ashaje ngo yumva nta kimwaro bimuteye n’ubwo ashaje.

Ubu Hakizinka yamaze kwinjira muri koperative y’abacuruzi bagenzi be bacuruza takataka yitwa Duterimbere aho buri munsi abasha kuyishyuramo amafaranga 200.

Abazi uyu musaza ndetse n’abakiriya be, bemeza ko akunda akazi ke, kuko ngo iyo agakora agakorana ubushake ndetse n’abamugana akabakira neza. Bagasanga akwiye kuba icyitegererezo cya bagenzi be.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza jye ndamushimye. Azakira abantu benshi bamuseka, ngo akora ubus.

kamanz yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka