Ruhango: Ibikorwa by’intwari zitangiye igihugu byatumye atunga miliyoni

Nubwo mu karere kaRuhango hari umubare munini w’abaturage ukibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene, hari abandi baturage bahamya ko bamaze gutera imbere kubera intwari zitangiye igihugu.

Sinamenye Flugence ni umusaza utuye mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Kirengeri mu murenge wa Byimana, avuga ko ubu atunze amafaranga asaga miliyoni mu gihe mu yindi myaka atigeze ayatunga kubera imiyoborere mibi yaranze icyi gihugu.

Uyu musaza avuga ko kuba ageze kuri uri urwego ngo nta cyindi abikesha uretse intwari zaharaniye ko Abanyarandwa baba umuntu umwe. Ati “yewe Leta zo hambere zaranzwe no kwikubira, ariko iya Perezida Paul Kagame iharanira ko buri muntu wese yatera imbere”.

Munyangindi Leonard atuye mu mudugudu wa Gakomeye akagari ka Kamusenyi, we avuga ko ngo n’umuntu utaratunga amafaranga menshi yashoboye kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere birimo amazi, umuriro, girinka, ubuhinzi bwa kijyambere n’ibindi.

Sinamenye Flugence ahamwa ko hari bantu benshi bamaze gutunga miliyoni nkawe kubera intwari zitangiye iguhugu.
Sinamenye Flugence ahamwa ko hari bantu benshi bamaze gutunga miliyoni nkawe kubera intwari zitangiye iguhugu.

Aba basaza kimwe n’abagenzi babo twaganiriye, bavuze ko baha agaciro gakomeye intwari zitangiye igihugu, bagasaba ko buri wese cyane cyane urubyiruko gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bagera ikirenge mu ntwari zamaze gutabaruka.

Ibi abaturage babitangaje mu gihe hitagurwa kwizihiza isabukuru y’intwari ku nshuro ya 19 izizihizwa tariki 01/02/2013.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ““ubutwari, ishingiro ry’agaciro n’iterambere’’, bikaba bitegenyijwe ko uyu munsi uzizihirizwa mu midugudu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka